Gihengeri: Bizeye ko umuriro w’amashanyarazi uzaca ubujura

Abaturage ba santere ya Gihengeri bavuga ko nibamara kubona umuriro w’amashanyarazi ubujura buzacika kuko buhemberwa n’umwijima.

Felix Gakuba uyobora EDCL afatanya n'abaturage gushinga ipoto
Felix Gakuba uyobora EDCL afatanya n’abaturage gushinga ipoto

Gihengeri ni santere ikomeye kandi imaze igihe, ituwe ahanini n’abifite kubera ahanini ubuhinzi bwa Kawa.

Nyamara abahatuye bavuga ko bakunze kubangamirwa n’abajura bahengera igihe cy’umwijima bakaza bakabatwara utwo bakoreye kuko kenshi babika amafaranga mu ngo kubera banki zibari kure.

Munsasire Celestin umucuruzi avuga ko kubera ko santere yabo iri munsi y’umusozi wa Bwisige muri Gicumbi n’uwa Nyagihanga muri Gatsibo ndetse n’uwa Hunga, igihe cy’umwijima bahura n’ibibazo by’ubujura.

Ati “Kubera turi hasi y’iyi misozi, igihe cy’umwijima duterwa n’abajura bihisha muri iyi misozi bakatwiba kandi batwara menshi kuko nta banki tugira hano, ariko nitumara kubona umuriro ntaho bazanyura batwiba yenda na banki zizaza.”

Munsasire kandi avuga ko uretse ubujura ngo umuriro w’amashanyarazi uzatuma barushaho guhanga imirimo mishya harimo n’inganda z’umusaruro wera mu gace kabo.

Agira ati “ Nk’ubu dusanganywe uruganda rwa Kawa, twakoraga toni 12 ku munsi kuko twakoreshaga mazutu ariko umuriro nuza tuzajya dukora 20. Erega twakora n’uruganda rw’akawunga kuko ibigori hano ni byinshi.”

Abaturage bishimiye kubona umuriro bitabira umuganda ku bwinshi
Abaturage bishimiye kubona umuriro bitabira umuganda ku bwinshi

Aba baturage batangaje ibi tariki 23 Gashyantare 2019 mu muganda usoza ukwezi, ahashingwaga amapoto azashyirwaho intsinga z’umuriro w’amashanyarazi.

Ni umuriro uzafatirwa mu murenge wa Nyagihanga akarere ka Gatsibo ukazanwa Gihengeri, ugakomeza Nyagahita, Cyambwana kugera Pont Ngoma ku burebure bwa Kilometero icyenda na metero 71 uzahabwa abaturage barenga ibihumbi 12.

Felix Gakuba umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi EDCL avuga ko tariki 30 Werurwe abaturage ba Gihengeri bazatangira gucana umuriro w’amashanyarazi.

Abasaba gutegura amazu yabo bashyiramo ibikenewe byose kugira ngo itariki izagere buri wese awuhabwa.

Ati “Nibitegure, mu byumweru bine cyangwa bitanu umuriro uzabageraho hano twatangiriye kandi tuzakomeza n’ahandi.”

Gakuba avuga ko mu mwaka wa 2024 abanyarwanda bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi hafi yabo bakava kuri 50% bawufite ubu bakagera 100%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka