Gicumbi: Yahereye ku mafaranga 200 none ageze kuri miliyoni zirenga 2

Mbarushima Faustin utuye mu Kagari ka Rusasa mu Murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi avuga ko urubyiruko rwari rukwiye kwihangira imirimo rukivana mu bukene ntirutegereze akazi bahemberwa ku kwezi, ahubwo bakamureberaho bityo nabo bakiteza imbere.

Mu buhamya bwe, Mbarushimaba avuga ko yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012 ubuyobozi bw’umurenge bukabakangurira kwishyira hamwe bakizigama biciye mu bimina bita umutamenwa ni uko arabyitabira.

Muri iryo tsinda ryo kubitsa no kugurizanya avuga ko batangaga amafaranga 200 yo kuzigama n’igiceri cya 50 cy’ingoboka inshuro ebyiri mu kwezi. Icyo giceri ngo bateganyaga ko cyagoboka nk’umuntu wagize ibyago bamutabaye cyangwa umuntu wagize ibirori bakamutwerera.

Avuga ko yaje kuguza amafaranga ibihumbi 25 muri iryo tsinda nawe yongeraho ibihumbi bitanu ni uko aza gutangira ubucuruzi. Ngo yatangiye acuruza butike irimo utuntu duke duke arongera aguza ibihumbi 15 muri rya tsinda rye aza kubona ibintu bigenda byiyongera.

Muri ubwo bucuruzi bwe avuga ko inyungu yakuragamo yahitaga ayigura itungo bityo bityo ubu akaba afite ubworozi bw’ingurube yoroye mu buryo bwa Kijyambere zigera mu 9.

Mbarushimana avuga ko yatangiye yizigamira amafaranga 200 ariko ubu umutungo we usaga miliyoni ebyiri.
Mbarushimana avuga ko yatangiye yizigamira amafaranga 200 ariko ubu umutungo we usaga miliyoni ebyiri.

Uyu Mbarushima kandi yanitabiriye ubuhinzi bw’ibirayi aho ubu yabashije guhinga kuri hegitare zigera mu bihumbi bitatu. Kuri we rero asanga urubyiruko rushobora gutangirira ku gishoro gito buke buke bikajyenda byiyongera.

Ati “iyo nicara ntabwo mba narageze kuri ibyo byose mba narakomeje gushaka akazi wenda sinakabone”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre we avuga ko urundi rubyiruko rurangiza amashuri yisumbuye rwari rukwiye kwigira ku bantu nka Mbarushimana bityo nabo bakiteza imbere.

Asanga ubumenyi bafite bari bakwiye kubukoresha bagana ibigo by’imari birimo za Sacco kugira ngo babahe igishoro babashe kwihangira imirimo.

Yagarutse ku kuba urubyiruko rurangiza ubu rukabura icyo rukorora usanga rwishora mu biyobyabwenge no mu zindi ngeso mbi.

Gusa ngo mu biganiro bizajya bihabwa abanyeshuri bagiye kujya mu rugerero harimo no kubigisha uburyo bagomba kuzitabira gahunda ya Kora Wigire biga imishinga mito iciriritse kugira ngo babatere inkunga.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

icya ngombwa ni ukwiyumvisha ko hari icyo ushoboye naho maze ugafunguka amaso ugakora bityo ukazamera nka mbarushimana uri gusatira abagaga

mbundu yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize

Abantu batekereza nka Mbarushimana nibo u Rwanda rukeneye.Twese rero natubere isoko y’impinduramyumvire tugere ku bukire tubukoreye.

Servilien yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka