Gicumbi: Urubyiruko rurashishikarizwa kwitabira ubukorikori
Urubyiruko rwibumbiye mu ishyirahamwe DUHANGE UMURIMO riri mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba batangaza ko bamaze kwiteza imbere babikesha ubukorikori bwo kuboha ibikoresho bitandukanye babikuye mu birere by’insina.
Babyaza umusaruro ibirere babohamo inkweto, udusorori, intebe, ameza, udusanduku, udukaderi tw’amafoto n’indi mitako inyuranye bagurisha bigatuma babasha kubona amafaranga yo kwikenura.
Nkuranga Athanase avuga ko kuboha ibirere byamufashije kwiteganyiriza ku buryo ubu yatangiye ubworozi bw’amatungo magufi akaba agira inama urundi rubyiruko gushaka umurimo wo gukora kuko nta watera imbere yirirwa afashe mu mifuka cyangwa ategereje akava i muhana.

Ndatimana Pierre we yemeza ko kwibumbira hamwe ari iby’igiciro ntagereranywa bitewe n’uko iyo abantu ari benshi bagamije icyerekezo kimwe bungurana ibiterezo byubaka, bituma umurimo wabo ubagirira akamaro.
Mu bibazo bagize koperative “Duhange Umurimo” bagaragaje harimo kubonera isoko ibibohano byabo bitinda kuko iyo bamaze kubiboha babijyana kubigurisha kubacuruza ibihangano bagategereza igihe bizagurishirizwa bakishyurwa amafaranga yabo.
Gusa babishyura mu byiciro bibiri kuko ikiciro cya mbere bahabwa amafaranga ya mbere bita avance nyuma bagahabwa icyiciro cya kabiri bimaze kugurishwa byose.

Ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo mu karere ka Gicumbi, Rwirangira Diodore, atangaza ko urwo rubyiruko rwibumbiye muri iri shyirahamwe ubu bari kurushakira uburyo bwo kongera ubushobozi bwabo bwo kunoza ubukorikori bwo kuboha.
Asanga bazabaha ingendoshuri ngo barusheho kunoza ububoshyi, ariko kandi banashishikarije urundi rubyiruko kwishyira hamwe bakagena icyo gukora bakegera abandi bagafatanya mu nzira yo kwiteza imbere aho kumva ko bazategereza guhabwa akazi kabahemba umushahara w’ukwezi.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|