Gicumbi: Ubuhinzi bw’icyayi bwinjiza amadovise mu gihugu bukanacyenura abaturage

Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative ya Coopte Mulindi mu karere ka Gicumbi bavuga ko icyayi ari igihingwa ngandurabukungu ku gihugu kuko cyinjiza amadovise kikanagirira akamaro kanini abagihinga kuko cyabafashije kwivana mu bukene.

Ntahompagaze Celestin w’imyaka 67 umaze imyaka 34 ari umuhinzi w’icyayi muri koperative ya Coopte Mulindi atangaza ko yinjiza amafaranga asaga ibihumbi 40 mu kwezi kumwe kuko ngo kubagara icyayi bamuhemba amafaranga 1000 ku munsi, mu kwezi bikaba ibihumbi 25 yakongeraho n’amafaranga ibihumbi 10 bihoraho ahabwa nk’umunyamuryango buri kwezi ndetse n’ibihumbi 5 y’ubwizigame bw’izabukuru yose akagera mu bihumbi 40 akesha ubuhinzi bw’icyayi.

Uyu Ntahompagaze kandi avuga ko muri koperative y’ubuhinzi bw’icyayi bibumbiyemo habaho uruhererekane rw’umugabane w’umunyamuryango aho umubyeyi iyo ashaje agenda abiraga umwana we bityo bigafasha umuryango wose gutera imbere.

Ntahompagaze Celestin umaze imyaka 34 ari umuhinzi w'icyayi ubu ngo kimuha amafaranga ibihumbi 40 ku kwezi.
Ntahompagaze Celestin umaze imyaka 34 ari umuhinzi w’icyayi ubu ngo kimuha amafaranga ibihumbi 40 ku kwezi.

Ubuhinzi bw’icyayi kandi bwabafashije kwishingira Coopec Ishema yo kuzigamamo ndetse ubu bakaba bamwe baratangiye kuyigana ikabaha inguzanyo nk’uko byagarutsweho na Mukaringi Antoinette.

Iyi koperative y’abahinzi b’icyayi kandi ifasha n’abaturage batari abanyamuryango bayo kuko babonamo akazi ko gusoroma icyayi bakabasha kubona amafaranga yo kwikenura ndetse bagateganyiriza n’izabukuru nk’uko umwe mubasoromyi b’icyayi Rwema Claude abivuga.

Avuga ko asoromera ikiro kimwe ku mafaranga 27 kandi ko ashobora gusoroma ibiro 200 kuva mugitondo kugeza nimugoroba agacyura arenga ibihumbi bitanu.

Ngo mu myaka yose amaze asoroma icyo cyayi ubu yubatsemo inzu, ashakamo umugore, ndetse ubu yoroye inka akesha gusoroma icyayi.

Ukuriye koperative y’abahinzi b’icyayi, Ngendabanga Jerome, avuga ko abanyamuryango ndetse n’abaturage muri rusange bamaze gutera imbere babikesha ubuhinzi bw’icyayi ubu bakaba bageze ku ntera ishimishije.

Rwema Claude ukora akazi ko gusoroma icyayi ngo amaze kubaka inzu ayikesha ako kazi.
Rwema Claude ukora akazi ko gusoroma icyayi ngo amaze kubaka inzu ayikesha ako kazi.

Avuga ko abanyamuryango babasha kubona ubwisungane bwo kwivuza ku bantu bane bagize umuryango, kuba bahabwa amafaranga ibihumbi 10 bihoraho nk’abanyamuryango buri kwezi ikiyongera ku byo bakorera n’icyo cyayi cyabo bagahembwa 1000 ku munsi.

Icyayi cyo ku Murindi cyatangiye guhingwa n’Abadage mu mwaka 1963 aho abaturage bahembwaga amafaranga atatu ku munsi bakajya bizigamira ifaranga rimwe kugirango bazageze ku mafaranga 1000 abafasha kuba abanyamuryango b’iyo koperative.

Mu mwaka w’1974 nibwo Abadage baje gusubira iwabo maze icyayi gisigaranwa n’abanyamuryango bujujuje imigabane igihumbi nk’uko babisabwaga ubu bakaba bibumbiye muri koperative ya Coopte Mulindi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka