Gicumbi: Imiryango 15 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bahawe inka
Abanyarwanda bavuye muri Tanzaniya batujwe mu karere ka Gicumbi bakomeje gushimira Leta y’u Rwanda ko ibafasha kubona aho gutura ndetse ikanaboroza mu rwego rwo kubafasha kwifasha no kugira imibereho myiza bakuye kuri izo nka bahawe.
Imiryango 15 yashyikirijwe inka kuri uyu wa 24/04/2014, ni iyamaze kwitegura kuko yo yamaze gutuzwa ndetse ikaba ifite n’isambu bateraho ubwo bwatsi; nk’uko byasobanuwe na Mwanafunzi Deogratias, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gicumbi.
Izi nka zatanzwe ngo zizafasha abazihawe kubona amata yo kunywa ndetse n’ifumbire ngo kuko izo bari bafite bazinyazwe ubwo birukanwaga muri icyo gihugu. Gahunda yo gutuza Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya ngo ikomeje aho bagenda babubakira amazu ndetse banabashakira amasambu yo guhinga.

Gashirabake Isidore ushinzwe ubworozi mu karere ka Gicumbi yavuze ko izi nka bahawe hari gahunda yo kuzikurikirana kandi ko bazahabwa n’imiti yo kuzivura dore ko abo baturage nta miti bafite.
Yababwiye ko bazakomeza gukurikirana ubuzima bw’izo nka umunsi ku wundi mu rwego rwo kubafasha kuzivura igihe zarwaye. Yanabasabye kwegera abaganga b’amatungo bo mu mirenge batuyemo igihe itungo ryabo ryarwaye kugirango babafashe.

Iyi gahunda ya Girinka munyarwanda ni imwe muri gahunda zagiye zigaragaza umusaruro mwishi mu mibereho myiza y’abaturage ikaba yaratangijwe na Nyakubahwa perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame aho yagiye ikwira hose mu turere tw’u Rwanda zigahabwa abakene ngo zibazamure mu mibereho yabo.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|