Gicumbi: Guverineri Bosenibamwe yasabye abikorera kubyaza umusaruro amahirwe bafite mu karere kabo

Abikorera bo mukarere ka Gicumbi barasabwa kubyaza umusaruro amahirwe bafite mu karere kabo bityo bagaragaze uruhare rwabo mu iterambere ry’akarere. Ibi guverineri yabibasabye munama nyu ngurana bitekerezo yahuje abikorera n’ubuyobozi bw’inzego zitandukanye.

Guverineri Bosenibamwe yabasabye abikorera gukora bakagaragaza ibikorwa byabo by’iterambere mu karere kabo.

Yabagaragarije amwe mu mahirwe bafite arimo imiterere y’akarere kabo kagizwe n’amahumbezi bityo babe bakwibumbira hamwe bubake amahoteri.

Guverineri w'intara y'Amajyaruguru hamwe n'umuybozi w'akarere ka Gicumbi mu nama n'abikorera.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru hamwe n’umuybozi w’akarere ka Gicumbi mu nama n’abikorera.

Yababwiye ko abashoramari b’iGicumbi ko aribo bonyine bazatuma imirimo yiyongera, ndetse n’ubukene bukazagabanuka. Ati “Imisoro iziyongera bityo tubashe kubaka ibikorwa remezo bikenewe. Ibi bizatuma imibereho y’abanyagicumbi irushaho kuba myiza.”

Bikorera nabo bemeye ko bagiye gufatanya bakazamura imiturirwa muri aka karere bubaka bakurikije igishushanyo mbonera cy’umujyi maze nabo bagateza imbere umujyi wa Byumba.

Ntagozera Gregoire asanga hari hakwiye ubufatanye muri gahunda zose z’akarere n’abikorera kuko aribyo bazazamura iterambere ry’akarere bityo no mu mihigo y’akarere iba yaremewe n’abafatanyabikorwa ikeswa.

Abikorera bo mu karere ka Gicumbi bitabiriye inama.
Abikorera bo mu karere ka Gicumbi bitabiriye inama.

Ishoramari niryo shingiro ry’iterambere ry’igihugu ariko rikaba rishingiye ku mahirwe agaragara aho rikorerwa.

Uruhare rw’abikorera ni inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu cyacu, nkuko bigaragara muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II) 2013-2017 nk’uko gregore akomeza abivuga.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre avuga ko hagikenewe byinshi byo gukorwa n’abashoramaribirimo kongera ibikorwa nyaburanga no kubaka amazu agezweho.

Bimwe mubyo yagaragaje harimo kuba akarere ka Gicumbigakenewe ibagiro rya kijyambere ry’ingurube kuko kano karere gakize ku bworozi bw’ingurube bityo bagakora n’ibindi bijyanye n’ubworozi bwaryo.

Mu bikorwa byinshi bikenewe gukorwa mu karere ka Gicumbi abikorera bemeye kuba abambere gufatanya n’ubuybozi mu iterambere ry’akarere.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 2 )

burya ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera, abantu bo mumajyaruguru bafite ahantu heza hahaererye hera kandi hakabaye isko igaburira igihugu cyose , badacitse intege bakumvako mubuzima habaho utuzazane kandi tubaho kubwimpamvu nziza ndetse nimbi, ariko rwose bareke dufate aya mahirwe dufite yo kugira ubuyobozi bwiza bwengereye abaturage kandi bushaka ko bikorera bakiteza imbere kandi bubibafashijemo .

justin yanditse ku itariki ya: 28-06-2014  →  Musubize

Gicumbi ni kamwe mu turere twera cyane mugihugu ubwo rero abashoramaro nibahanyanyaze kandi bakomeze gufasha akarere kacu gutera imbere nibo gashingiyeho kuko banatanga akazi kubaturage benshi.

Sahara yanditse ku itariki ya: 28-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka