Gicumbi: Abagabo babiri bubatse ikiraro cyibatwara miliyoni zirenga 3
Ikiraro gihuza imirenge ya Nyankenke na Manyagiro mu Karere ka Gicumbi cyari cyarabujije ubugenderanire hagati y’abaturage bo muri iyo mirenge nuko abagabo babiri bahitamo kucyiyubakira maze bakirangiza kibatwaye amafaranga miliyoni zirenga 3.
Karekezi Francois avuga ko we na mugenzi we Ntagozera Gregoire batekereje kubaka icyo kiraro kubera ikibazo cy’imyuzure yabaga mu mugezi uhuza umurenge wa Nyankeke na Manyagiro maze umwe amufasha kuzana imicanga n’amabuye no kumutwaza ibindi bikoresho akoreresheje imodoka ye.

Bumva kandi nyuma y’iki gikorwa cyo kubaka iki kiraro bibahesha ishema kuko abaturage n’abagenzi bahanyura babasabira umugisha ku Mana cyane ko ngo ibi babikoze nta kindi gihembo bategereje.
Abaturage batuye kuri santere ya Yaramba nabo barishimira icyo gikorwa abo bagabo bakoze kuko uwo mugezi kuwambuka mu gihe cy’imvura byari ikibazo kibakomereye ndetse rimwe na rimwe bamwe bigumiraga mu ngo zabo ntibabashe kugenderanira na bagenzi babo nk’uko Kamanzi Augustin abitangaza.

Abaturage bavuga ko iki gikorwa ari iterambere babazaniye, bikaba byaranabavanye mu bwigunge kandi bizeye ko nta muntu wakongera gutwarwa n’uwo mugezi. Iki kiraro giherereye mu Murenge wa Nyankenke Akarere ka Gicumbi mu Kagari ka Yaramba.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Kagenzi Stanislas, atangaza ko ku rwego rw’akarere bateganya kuzabandikira babashimira ku bw’icyo gikorwa cy’indashyikirwa, aha akaba ari naho yahereye asaba abantu bose ko byababera isomo buri wese agaharanira kugira icyo akora cyateza imbere aho akomoka.

Avuga ko n’ibirenze ibi bikorwa byakozwe n’abo bagabo bombi bishoboka ku bufatanye bwa benshi iyo bashyize hamwe badategereje ko byose ari ubuyobozi buzabikora.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ababagabo barakoze kandi imana izakomeza ibahembe kandinatwe tubarinyuma