Gicumbi: Abafatanyabikorwa biyemeje gufasha akarere kwesa imihigo ya 2015

Mu nama yabahuje tariki 22/01/2015, ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Gicumbi (Joint Action Development Forum/JADF) biyemeje gufasha akarere kwesa imihigo ya 2015.

Ntihabose Donatien, umukozi wa Diyoseze Gaturika ya Byumba yavuze ko gahunda kiriziya Gatorika ifite iri mu byiciro bitatu by’ingezi ari byo kwamamaza inkuru nziza ya Yezu Chirisitu ndetse bakanita ku mibereho y’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Ku babana n’agakoko gatera SIDA ngo babafasha kwiyakira no kubabumbira mu makoperative y’ubworozi kugirango bakore biteze imbere.

Abafatanyabikorwa b'akarere ka Gicumbi bemeje ko bagiye gufasha akarere kwesa imihigo.
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Gicumbi bemeje ko bagiye gufasha akarere kwesa imihigo.

Ku ruhare rw’uburezi ngo Kiliziya Gatolika izafasha abana bavuka mu miryango itishoboye kubona amafaranga y’ishuri no kubabonera ibikoresho.

Ngo ibi byose bifasha akarere ka Gicumbi kwesa imihigo kaba kiyemeje kubera gufatanya n’abafatanabikorwa.

Abandi bafatanyabikorwa batandukanye bagarutse ku muhigo wo gutangira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye ibyo bikazatuma umubare w’abitabira gutanga ubwisungane uzamuka ndetse uyu muhigo wakundaga gutsinda akarere ka Gicumbi bakazawesa 100%.

Abari bitabiriye inteko rusange ya JADF Gicumbi.
Abari bitabiriye inteko rusange ya JADF Gicumbi.

Ngendahimana Charles uhagarariye ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gicumbi nawe asanga ibikorwa by’abafatanyabikorwa bemereye kuzafasha akarere ka Gicumbi bizatuma akarere kabasha kwesa imihigo ya 2015.

Ikindi ngo bazashyira ingufu mu bafatanyabikorwa bemeye kuzagurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye kuko uwo muhigo ukunze kugorana kuwesa ijana ku ijana.

Uhagarariye ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gicumbi ngo yizeye ko ibikorwa abafatanyabikorwa bemeye kuzakora ko bizashyirwa mu bikorwa kuko bazajya babakurikirana umunsi ku wundi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka