Gaz Methane yo mu Kivu igiye gukemura ikibazo cy’ibicanwa

Mu rwego rwo kugabanya amafaranga igihugu gitanga mu kugura gaze, Goverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peterori na gaze n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), yasinyanye amasezerano na sosiyete yitwa “Gasmeth Energy Limited”, ikazacukura gaz methane mu Kiyaga cya Kivu ikanayitunganya.

Uruganda rwa KivuWatt mu kiyaga cya Kivu. Uruganda rushya ruzakemura ikibazo cy'ibicanwa
Uruganda rwa KivuWatt mu kiyaga cya Kivu. Uruganda rushya ruzakemura ikibazo cy’ibicanwa

Umushinga wa Gasmeth Energy ugizwe no kubaka uruganda rucukura gaze mu Kivu, rugatandukanya gaze n’amazi, nyuma Gasmeth Energy izajya ijyana iyo gaze mu rundi ruganda ruyihindura.

Mu Cyumweru gishize, inama y’abaminisitiri yemereye Gasmeth Energy, gutangira imirimo yayo, ikaba igiye isanga izindi sositeye ebyiri zisanzwe zicukura gaze mu Kiyaga cya Kivu ari zo;”Contour Global” na “Symbion Power”.

Ku itariki 16 Gicurasi 2016, Perezida Kagame Paul yatangaje megawati 26 za gaze methane zacukuwe mu Kiyaga cya Kivu, nk’umusaruro w’ akazi katoroshye kari karakozwe guhera mu mwaka wa 2009.

U Rwanda rufata ayo maserano mashya rwagiranye na Gasmeth Energy nk’aje kurufasha kugabanya amafaranga rwatangaga rutumiza gaze mu mahanga nk’uko bivugwa n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, Clare Akamanzi .

Akamanzi yagize ati “Twishimiye umushinga wa Gasmeth Energy, uzagabanya ibyago bishobora kubaho by’iturika rya gaze, uzatanga akazi, uzagabanya amafaranga u Rwanda rutanga rutumiza gaze mu mahanga, ahubwo rujye ruyoherezayo, ikindi kandi uzafasha Abanyarwanda kubona gaze yo gutekesha nziza.”

Umuyobozi wa RMB Dr. Francis Gatare, Umuyobozi w'umushinga Gasmeth Stephen Tierney n'umuyobozi mukuru wa RDB Clare Akamanzi bafite ibitabo by'amasezerano yo gushora imari mu Rwanda
Umuyobozi wa RMB Dr. Francis Gatare, Umuyobozi w’umushinga Gasmeth Stephen Tierney n’umuyobozi mukuru wa RDB Clare Akamanzi bafite ibitabo by’amasezerano yo gushora imari mu Rwanda

Mu mwaka wa 2017, u Rwanda rwatumije mu mahanga ibiro bya gaze yo gutekesha bigera kuri miliyoni 10. Ibyo bikaba byararutwaye amafaranga atari macye.

Nk’uko bitangazwa n’abayobozi ba RDB, gaze yo guteka itunganijwe neza, izajya igemurwa ku masoko yo mu gihugu n’ayo mu mahanga. Ikindi kandi ngo ubucukuzi bwa gaze buzatanga umusanzu muri gahunda ya leta yo kurengera ibidukikije.

Akamanzi Clare yagize ati, “gaze izwiho kuba itangiza ibidukikije, ikoreshwa rya gaze mu guteka, rizagabanya umubare w’abatekesha inkwi n’amakara.

Mu Kiyaga cya Kivu, harimo gaze ivanze n’undi mwuka bita “carbon dioxide”. Iyo myuka ibiri ivanze ishobora guteza ikibazo gikomeye cyane ku binyabuzima byose bikenera umwuka mwiza witwa “oxygen” mu mibereho yabyo.

RDB yongeyeho ko uwo mushinga mushya wo gucukura gaze mu Kivu, ushobora kuzaha akazi abantu bari hagati ya 600 na 800 mu gihe cyo kubaka uruganda, nyuma hakaziyongeraho abandi 400 ibikorwa byo kubaka birangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

A new step again in Rwanda development.Kuzatekesha Gas "made in Rwanda" bizadushimisha cyane.Iriya installation ya Kivu Watt,wagirango ni za missiles S-400 za Russia zihanura indege na missiles ziri muli distance ya 400 km.Aho bitandukaniye nuko kimwe gikoreshwa mu kugirira neza abantu,ikindi kigakoreshwa mu kwica abantu.Tujye twibuka ko hari igihe isi izaba paradizo,ituwe gusa n’abantu bakundana kandi bumvira Imana.Kubera ko ababi bose izabakura mu isi ku munsi wa nyuma.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21,22.Dushake Imana cyane kugirango tuzabe muli iyo paradizo.It is a matter of time.

gatera yanditse ku itariki ya: 5-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka