Gatumba: MINALOC yoroje inka imiryango 10 y’abarokotse Jenoside batishoboye
Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Ngororero tariki 28/05/2014, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, yashyikirije imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, inka 10 za kijyambere bagenewe na minisiteri ayoboye.
Mukamfizi Beline, umwe mu bahawe inka yashimiye cyane iyi minisiteri kuko akunda korora ariko ubukene bukaba butabimwemereraga. Abahawe inka bose banafashijwe na MINALOC gutegura ibiraro n’ubwatsi.
Inka zatanzwe zose zirahaka ndetse imwe yahise ibyara ikigera muri uwo murenge ndetse uwayihawe akaba agiye gutangira kubona amata.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko nyuma y’amarorerwa yabereye mu Rwanda, akarere ayoboye gafite amahirwe kuko ingeri zitandukanye z’abantu ku giti cyabo, ibigo na za minisiteri babafasha kwiyubaka.
Iki gikorwa cyabaye nyuma yo kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibirira, aho Minisitiri Musoni yasoreje uruzinduko rwe akanatanga ubutumwa bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guhamagarira abafite amakuru ku byabaye bose kuyatanga.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yahisemo gukorera umuhango wo kwibuka kuri urwo rwibutso kubera amateka mabi yaranze aka gace ku birebana no gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, aho abicanyi batangiye kwica Abatutsi mu 1990.

Urwibutso rwa Kibirira ni rumwe mu nzibutso zo muri aka karere rugaragaramo ibimenyetso bya Jenoside, nk’ibikoresho byifashishijwe n’abicanyi, iby’Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi Muhororo hamwe n’amafoto, amazina n’imyambaro byabo.
Minisitiri Musoni yavuze ko gufasha no kugaragariza urukundo abarokotse ari kimwe mu bizabafasha kwiyubaka no gukira ibikomere basigiwe nayo, asaba abantu bose kurangwa n’urukundo n’impuhwe ku bazahajwe nayo.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uriya mubyeyi wahawe inka na minister Musoni ni umuna yamahirwe. ubuzima bwe burahita buhinduka. uruzinduko Musoni yakoreye mu karere ka ngororero rwanditse amateka.