Gasabo: Akarere kageze ku kigero cya 96% mu mihigo ya 2013/2014
Umuyobozi w’akarere Ndizeye Willy atangaza ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa, akarere kabashije kwesa imihigo ku kigereranyo cya 96%, mu bikorwa byose aka karere kashoyemo amafaranga agera kuri miliyoni 24.
Mu gikorwa cyo kumurika ibikorwa Akarere ka Gasabo kagezeho mu mwaka 2013/2014 no kwerekana imbanzirizamushinga y’ibiteganyijwe mu mwaka 2014-2015 cyabayebikorwa bako, kuwa mbere tariki 4/2014, abafatanyabikorwa bashimiwe uruhare rwabo.
Yagize ati “Byose byashobotse kubera imikoranire myiza y’inzego. Abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa baritanze ku buryo bugaragara.”
Yongeyeho kandi ko ubufatanye ari bwo bwatumye akarere gahembwa imodoka ebyiri zishinzwe gutwara imyanda nk’ibihembo kubera guhiga abandi mu kwita ku isuku. Avuga ko abaturage bakoze imiganda ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na 856 bityo nabo bakaba ari abo gushimirwa.
Mu bafatanyabikorwa bahawe icyemezo cy’ishimwe harimo "Bridges Prosperity", umushinga w’Abongereza wafatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Nduba kubaka ikiraro cyo mu kirere kibafasha guhahirana n’imirenge yo mu Karere ka Rulindo.
Hashimiwe kandi n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo MTN, EWASA, LODA n’abandi. Aba bafatanyabikorwa bakaba batera inkunga ingengo y’imari y’akarere bityo kakabasha kugera ku byo kaba kahize.
Aka karere kandi kashoboye gukusanya miliyari esheshatu, kanakora imihanda y’ibitaka ikoze neza, umwe wa kilometero 17 wo mu karere ka Gikomero na kilometero Karuruma byatwaye.
Ikindi aka karere kishimira ni uko barengeje igipimo cyo guha ingo amashanyarazi, aho mu ngo 500 zari ziteganyijwe izigera ku 2,000 zashoboye kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi. Naho izindi 263 zikazagerwaho n’umuriro n’amashanyarazi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|