Gare ya Muhanga yatwaye asaga miliyari eshatu yatangiye gukorerwamo (Photos)
Iyo winjiye mu Mujyi wa Muhanga, waba uva i Kigali cyangwa ugana yo, utungurwa n’ubwiza bw’inyubako nshya ya Gare ya Muhanga, ibura amezi abiri ngo itahwe ku mugaragaro.
Iyi Gare yubatswe n’ihuriro ry’amakoperative atwara abagenzi RFTC, ikaba igiye kuzura itwaye Miliyari zisaga eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, Akarere ka Muhanga ko kakaba karabahaye inkunga y’ikibanza bubatsemo.
Mu myaka isaga ibiri yari imaze yubakwa, ubu yatangiye gukorerwamo, n’ahataruzura neza mu gihe cy’amezi abiri ngo hazaba huzuye, itahwe ku mugaragaro nk’uko byatangajwe na Rtd Col Twahirwa Dodo, Umuyobozi wa RFTC.
Dore mu mafoto agaragaza ubwiza bwa Gare ya Muhanga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi nibyiza cyane byerekana urugero rwu butegesti bwiza u Rwanda rufite. amajyambere agere hose mu gihugu bizatuma immijyi yos yiteza imbere, ariko icyo nenga gusa ni kimwe nta petrol station ishirwa hagati yaho abantu bakorera cg bahurira ari benshi,mwibaze habaye ikibazo cyi nkongi yu muriro nibangahe bashobora kuhaziga ubuzima. ubundi kubera ibibazo ubu isi irimo byabiyahuzi station za licanse bagerageza kuzigiya hirya gato ahatahurira abantu benshi.