Gakenke: Kumenya gucunga neza umutungo no kuwukoresha byatumye banki y’isi ihitamo kubasura

Itsinda rigizwe n’abantu baturutse muri Banki y’isi ryagendereye akarere ka Gakenke mu rwego rwo kwirebera uruhare rw’abaturage bagira mu bibakore, nyuma y’uko aka karere kagaragaje ubuhanga mu gukoresha no gucunga wa leta nk’uko byagaragajwe na rapro y’Umuvunyi.

Aka karere gaherereye mu ntara y’Amajyaruguru kaje mu turere dutatu mu gihugu twagerageje gucunga no gukoresha neza umutungo wabo ari nabyo byatumye itsinda rigizwe n’abantu ryifuza kubasura kuri uyu wa gatanu tariki 7/11/2014.

Uhereye ibumoso n'itsinda r'abantu batatu baturutse muri banki y'isi bishimiye uburyo akarere ka Gakenke gakoresha ndetse n'ubu.
Uhereye ibumoso n’itsinda r’abantu batatu baturutse muri banki y’isi bishimiye uburyo akarere ka Gakenke gakoresha ndetse n’ubu.

Mu biganiro bagiranye n’inzego z’ubuyobozi bw’aka karere beretswe uburyo abaturage bagira uruhare mu gutegura ingengo y’imari no mu bindi bikorwa bibakorerwa, birimo imihigo kandi byose bikabakorerwa bihereye kurwego rw’umudugudu.

Ibyo bituma buri wese abasha gutanga igitekerezo, nyuma ibyo bitekerezo bikaba ari byo bigenderwaho mu gihe harimo gukorwa imishinga.

Peace Aimee Niyibizi, impuguke mu bijyanye n’ubukungu (Economist) muri banki y’isi, asobanura ko baje kuganira n’akarere ari nako barebera hamwe uruhare rw’abaturage muri gahunda za leta cyane cyane nkiyo hari gutegurwa ingengo y’imari cyangwa se imihigo.

Yavuze ko bahisemo aka karere kuko kitwaye neza ku bijyanye no gucunga umutungo, ku buryo hari n’ishusho batahanye.

Ati “Akarere ka Gakenke dusanze yuko kateye imbere mu mikorere yako, kateye imbere mu gushyira abaturage muri gahunda zabo, bateye imbere mu buryo bacungamo ingengo y’imari yabo. Ku buryo twizera ko mu myaka ikurikiyeho bazagera n’aho bagira raporo zitarimo amakosa, kuko ubu bageze ku rugero rubanziriza urwo.”

Mu rwego rwo kugira ngo bazamure uburyo bacungamo umutungo wabo, Niyibizi avuga ko beretswe uburyo bakoresha harimo nk’inama ya mu gitondo y’iminota cumi n’itanu ihuza abakozi b’akarere igamije kugira ngo herekanwe ibikorwa bya buri muntu ari nako basubira inyuma bakareba ibitaragenze neza nabyo kugira ngo bizamurwe.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita, asobanura ko banaberetse uburyo buri muturage n’umunyamakuru arimo boroherezwa kubonamo amakuru kandi nyayo. Yongeyeho ko beretswe uruhare rw’abagore mw’iterambere ry’igihugu.

Ati “ Icyo bashimye gikomeye cyane ni uburyo bwogutegura imari uburyo bigenda ngira ngo nicyo cyambere badushimiye ko abaturage babigiramo uruhare kandi n’ibitekerezo byabo akaba ari byo bibyazwamo imishinga, kuko twabiberetse neza tubereka n’uburyo babikora.”

Urugendo nkuru kandi ngo rusigira isomo rikomeye akarere kuko hari byinshi bungukiramo, ku buryo nk’uru ruzinduko akarere ka Gakenke kagiriwemo inama z’uburyo bashobora kunozamo ibyaganiriweho byose kugirango bazagere neza ku kugenzura umutungo.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

waoo! nti wumvase n’utundi turere twigire kuri gakenke rero

david yanditse ku itariki ya: 8-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka