Gakenke: Barishimira ko akazi k’ubucukuzi katumye batera imbere

Mu gihe kuri uyu wa 04 Ukuboza hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bamwe mu bakora kano kazi mu murenge wa Minazi mu karere ka Gakenke barishimira itarambere bamaze kugeraho barikesha gucukura amabuye y’agaciro.

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro ntibahembwa amafaranga amwe buri kwezi kuko bahembwa bitewe nuko amabuye yabonetse, ariko ngo arahagije ku buryo batagihangayikishwa no kubona igitunga imiryango yabo.

Pierre Celestin Ndacyayisenga ukorera muri Enterprise Sindambiwe Simon avuga ko hari igihe haboneka amabuye menshi ugasanga hari igihe ukwezi gushobora kurangira agahembwa amafaranga ibihumbi 700 kuburyo bimaze kumuteza imbere mu myaka ibiri amaze akora kano kazi.

Ati “ninjiyemo ndi umuntu w’umusore mbasha kugura umudugudu ku bihumbi 300 kandi warimo n’inzu yubatse, mu mwaka ukurikiyeho nabashije gucyuza ubukwe nyuze mu mategeko neza, mbasha no guteramo ibiti 180 bya kawa kuburyo iyo nicaye hano mba nteganya ko n’umukozi mpemba wo kuzikorera ariyo mu rugo nta kibazo”.

Burya ngo hari n'umucukuzi ushobora guhembwa miriyoni mu kwezi bitewe nuko amabuye y'agaciro yabonetse.
Burya ngo hari n’umucukuzi ushobora guhembwa miriyoni mu kwezi bitewe nuko amabuye y’agaciro yabonetse.

Daniel Ngirimana afite imyaka 25 akaba amaze umwaka umwe akora akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Enterprise Sindambiwe nawe yemeza ko mu gihe amaze afite byinshi amaze kwigezaho mu gihe gito amaze atangiye kano kazi.

Ati “byamfashije kwizigama kuko mbona amafaranga nkabasha kubitsa kuri konte nkabona n’utundi two kurya nkaba mfite n’ikawa nakoresheje harimo ibiti 600 kandi birimo birera hakaba harimo abakozi bagenda bazibagarira nkabahemba amafaranga nkuye hano”.

Ngirimana kandi ngo nta mpungenge agira ko ikirombe gishobora kumuridukiraho kuko yemeza ko biba byubakiye neza kandi mu buryo bwizewe bityo bikaba nta kibazo bimutera.

Uretse kuba abacukuzi b’amabuye y’agaciro bamaze gutezwa imbere n’ubucukuzi bwayo ngo n’abaturage baturiye ibirombe babyungukiramo kuko ibyo bacuruje bigurwa n’abacukuzi ku buryo n’utagurishije abasha gukorera abacukuzi mu ikawa zabo akabona amafaranga nkuko byemezwa na Simon Sindambiwe nyiri Enterprise Sindambiwe Simon ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Bageze ku rwego rwo gukoresha ibikoresho bigabanya imvune mu kazi kabo.
Bageze ku rwego rwo gukoresha ibikoresho bigabanya imvune mu kazi kabo.

Ati “inyungu ya mbere ni uko abakozi nkoresha hafi ya bose baturiye hano, ikindi ni uko ufite ka botike arara agurishije, ikindi kandi ni uko abaturage bunguka kuko abakozi nkoresha ku munsi w’umuganda duteranira ahantu hamwe kuburyo nk’imihanda yose yakozwe Leta yagiye idufasha ariko natwe dushyiraho akacu”.

Mu karere ka Gakenke habarirwa imirenge itari mice ikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yiganjemo Gasegereti, Colta hamwe na Wolfam.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo buri kintu gikoranye ubunyamwuga usanga gitera imbere aba bacukuzi nabo kuba batera imbere nuko bahaye agaciro akazi kabo , bakomereze aho biteze imbere kandi ahazaza h’igihugu cyacu hazabe heza

amusanga yanditse ku itariki ya: 4-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka