Gakenke: Bamwe banga kwambara inkweto kubera ubunyereri

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke bavuga ko ahanini bakunda kubuzwa kwambara inkweto nuko imihanda banyuramo ikunda kunyereye kubera imvura, bagatinya kugwa kandi akenshi baba bikoreye ari na ko bahetse abana.

Iyi ngeso ikunze kugaragara cyane ku bagore cyangwa abakobwa, bavuga ko babiterwa n’intege nke bagira zidatuma biramira mu gihe baramuka banyereye bakikubita hasi.

Leonia Mukamana utuye mu kagari ka Buranga umurenge wa Nemba, tariki 18/03/2014 ntiyari yambaye inkweto ariko ngo si ukubera ubunyereri ahubwo ngo afite igisebe munsi y’ikirenge nubwo yanze kucyerekana.

Ati “mfite igisebe kimaze ukwezi mu kirenge, iyo nzishyizemo bituma kibyimba cyane mbese inkweto nzambara ari uko ikirenge cyakize”.

Nubwo Mukamana atambaye inkweto ntahakana ko zifite akamaro kuko yemeza ko uzambaye zimurinda kuba yakomereka mu gihe asitaye hamwe no kumurinda udukoko tumwe na tumwe dukunze kwinjira mu birenge by’abantu.

Nubwo ariko bamwe bavuga ko ibisebe aribyo bibabuza kwambara inkweto, Colette Nyiramabanje w’imyaka 90 avuga ko abiterwa n’imyate hamwe n’ibimeme bikunze kumufata mu gihe cy’imvura.

Nyiramabanje ahakana ko imyate idaterwa no kutambara inkweto kuko avuga ko yizana kandi ikanikiza nubwo nawe adahakana ko kwambara inkweto bifasha. Ati “urasitara hagasitara urukweto, wakandagira mu ibuye ntukomereke”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Gakenke, Zephrein Ntakirutimana, avuga ko batari bazi ko hakiri abaturage batambara inkweto kuko ikibazo cyari gisagaye mu murenge wa Gashenyi akaba yaragiyeyo bagakorana inama bigacyemuka.

Ati “ni gahunda imaze igihe kirekire, twamaze kwigisha abaturage twararangije, urumva abagifite imyumvire yo kuvuga ngo barazitwara mu ntoki bazambarire ahatanyerera ni imyumvire ikiri hasi ariko twamaze kubiganiraho twarabigishije”.

Ati “hari n’abaza bazizanye kuko batinya kunyerera wenda kubera imisozi bamanukamo, ariko ntituza kwemera abatazambara kuko tuza kujya tubahana”.

Ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko kugeza uyu munsi nta gihano cyari giteganyije ku muntu utambaye inkweto kubera ko bitari bikihagaragara, gusa bakaba bashobora kuzajya babifatirwa mu gihe bikomeje kugaragara ko bongeye kutambara inkweto.

Abdul Tarib

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka