FXB yakuye imiryango 700 ku rwego rw’abagenerwabikorwa ibagira abafatanyabikorwa

FXB Rwanda, ni umushinga utegamiye kuri Leta ugamije kurandura ubukene mu baturage, ubinyujije mu muryango no kurengera uburenganzira bw’umwana.

Imwe mu miryango yafashijwe kumva akamaro ko gusezerana mu mategeko
Imwe mu miryango yafashijwe kumva akamaro ko gusezerana mu mategeko

Imwe muri gahunda z’uyu mushinga yatangiye mu kwezi k’ugushyingo 2015, igasoza tariki ya 1 Ugushyingo 2018, ni iyitwa Village FXB.

Iyi gahunda ikaba yarafashije imiryango 110 ituye mu Murenge wa Nyamirambo kwikura mu bukene, ibaha ubufasha mu byerekeranye n’uburezi, imirire, isuku, ubukungu, kuzigama, ubuzima, ubujyanama, uburenganzira n’amategeko y’abana.

Ibi bikorwa yafashijemo aba baturage mu gihe cy’imyaka itatu bifite agaciro ka Miliyoni 212.5 Frw, bikaba byarabakuye ku rwego rw’abagenerwabikorwa baba abafatanyabikorwa ba FXB Rwanda.

Iyumvire uburyo abafashijwe na FXB Rwanda bayivuga imyato

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi nibyiza cyane arko imishinga nkiyi ige ivugwa no mubitangaza makuru byisakaza majwi mashusho kugirango na rubanda rugufi babimenye

Bararora pascal yanditse ku itariki ya: 23-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka