EU yasanze iterambere mu magereza y’u Rwanda

Abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) basanze hari impinduka zabaye mu magreza y’u Rwanda, kuko uretse kuba ahagororerwa hanakorerwa ibikorwa by’itermbere.

Ba Ambasaderi ba EU biboneye uburyo abana bafunganywe na na nyina i Muhanga bitabwaho neza.
Ba Ambasaderi ba EU biboneye uburyo abana bafunganywe na na nyina i Muhanga bitabwaho neza.

Gereza ya Muhanga, imwe mu zo izi ntumwa zasuye, igaragaramo ubworozi bw’inka bufasha abana bafunganye n’ababyeyi n’abafite uburwayi kubona amata, ubuhinzi bw’urutoki rwinjiza amafaranga, ubworozi bw’ingurube bifasha kuzamura imibereho y’imfungwa n’abagororwa.

Iyi gereza kandi igaragaramo ikigo cyita ku bana bafunganywe na ba nyina bakoherezwa mu miryango nyuma y’imyaka itatu n’ibindi bikorwa by’ububaji, ubwubatsi n’ubukorikori.

Abana bafunganywe na ba nyina bahabwa amahirwe yo gukina no kwiga.
Abana bafunganywe na ba nyina bahabwa amahirwe yo gukina no kwiga.

Mme Maria Hakkan Son ushinzwe ibikorwa bya Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda wari uri mu bagize itsinda ryasuye, yavuze ko yatunguwe n’ibyo yabonye kuko yaherukaga mu Rwanda mu 1997 aho benshi bafungirwaga muri za kasho n’amagereza acucikiranye.

Yagize ati “Mperuka hano ndi kumwe na Minisitiri wanjye w’u Buholandi ariko ibyo twabonye byaduyete ubwoba icyo gihe maze ageze iwacu ashaka uburyo dufasha Leta y’u Rwanda mu kubaka amagereza, na njye nintaha nzamubwira ko ibintu byahindutse cyane kandi bimeze neza!”

Gutekesha Biogaz ni bumwe mu buryo Gereza ya Muhanga yifashisha mu kugira isuku no kurondereza ibicanwa.
Gutekesha Biogaz ni bumwe mu buryo Gereza ya Muhanga yifashisha mu kugira isuku no kurondereza ibicanwa.

Uhagarariye EU mu Rwanda Ambasaderi, Michel Ryan, avuga ko nta mishinga yihariye bagenera amagereza, kuko inkunga bagenera imiryango itegamiye kuri Leta ari yo iyikoresha mu zitangwa gufasha imfungwa n’abagororwa.

Avuga ko mu rwego rwo kureba uko imfungwa n’abagororwa babayeho bakorera ingendo hirya no hino mu magereza y’icyitegererezo, kugira ngo basure ibikorwa bifasha imfungwa kubaho neza n’uburenganzira bwazo.

EU itera inkunga Urugaga rw'abavoka bagira inama mu by'Amategeko, gufasha imfungwa mu kumenya uburenganzira bwabo.
EU itera inkunga Urugaga rw’abavoka bagira inama mu by’Amategeko, gufasha imfungwa mu kumenya uburenganzira bwabo.

Ati “Dukorana n’imiryango yemewe, by’umwihariko urugaga rw’abanyamategeko bunganira imfungwa mu mategeko, igihugu cy’u Buholandi cyita cyane ku butabera hamwe na Suwede, ariko ikigamijwe cyane ni ugufasha imfungwa kubona ubutabera n’uburenganzira bwabo.”

Abahagarariye ibihugu bigize EU mu Rwanda bamaze kubona impinduka zabaye biyemeje gukomeza gutera inkunga u Rwanda, kuko uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa bugenda burushaho guhabwa agaciro, bikabagabanyiriza kwiheba.

Bayobowe na Ambasaderi Michel Ryan (imbere hagati) abambasaderi ba EU bavuga ko hari impinduka nziza yatewe mu magereza ugerarnyije no mu 1997.
Bayobowe na Ambasaderi Michel Ryan (imbere hagati) abambasaderi ba EU bavuga ko hari impinduka nziza yatewe mu magereza ugerarnyije no mu 1997.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka