Etienne KABERUKA arusha amafaranga abarangije kaminuza ntaho yize

Kubera umukamo w’inka eshatu gusa yoroye umuhinzi mworozi, Etienne Kaberuka wo mu Ntara y’Iburasirazuba, atangaza ko yari umukene none magingo aya asigaye abona amafaranga aruta umushahara wa benshi mu barangije za Kaminuza kandi atarigeze yiga ayo mashuli

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet Igihe.com rwamusuye, uyu musaza uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko yemeza ko mbere y’uko ahabwa inka yari umukene utagira icyo yakwifasha. Avuga ko inka imwe ye nibura ikamwa litiro 20 z’amata ku munsi, akabona litiro 60 ku munsi ku nka eshatu.

Kuri litiro 50 agurisha abasha kubona amafaranga y’u Rwanda 10 000 ahwanye n’ibihumbi 300 ku kwezi kubwe akaba abona ari akayabo nta diploma agira yewe atarigeze akandagira no mu ishuli. Kaberuka yabashije kurihira abana be babiri amashuri yisumbuye bararangiza kubera umukamo w’inka zendetse akaba ageze ku rwego rwo gufasha abandi kuko arihira amashuri yisumbuye abandi batandatu, bane muri bo bakaba ari impfubyi.

Uyu musaza yabashije kwiyubakira inzu abamo ndetse n’izindi zo kwifashisha. Gusa ngo nyuma yo kugabira abaturanyi be batari bake, bamwe muri bo bagafata nabi izo nka, yatangiye kubaka ishuri rigizwe n’ibyumba bibiri binini, azajya yigishirizamo abaturanyi be korora kijyambere. Ibi akaba yarabitewe n’uko bimubabaza kubona umuntu atunze inka 10 agakama litiro 10 ku munsi, kandi ngo abantu nk’abo baracyari benshi.

Uyu mugabo kimwe n’abandi bagenzi be, bafashwa n’ imishinga ihuriye ku guteza imbere ubworozi n’ubuhinzi, harimo umushinga mpuzamahanga Send a Cow, Umushinga ushinzwe guteza imbere ubworozi bwa kijyambere muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (ASARECA), ku bufatanye n’ikigo cy’igihu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB) ndetse na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).

Anne Marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yanditse ku itariki ya: 10-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka