Dutere akajisho aho kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera bigeze (AMAFOTO)
Kigali Today yabagereye i Bugesera,ahamaze iminsi hatangiye imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, umwe mu mishinga minini u Rwanda rufite.

Icyo kibuga cy’indenge kirubakwa mu Ntara y’Uburasirazuba kandi abashinzwe imirimo yo kucyubaka barizeza ko bazubahiriza igihe bahawe ku buryo mu mpera z’umwaka wa 2019 kizaba ari nyabagendwa.
Nyuma y’amezi 11 Perezida Kagame afunguye ku mugaragaro imirimo yo gutangira kubaka icyo kibuga, uwo mushinga umaze gukoresha ingengo y’imari ingana na 14.8% by’amafaranga azacyubaka. Mota-Engil Africa, Kompanyi y’Abanya-Portugal ni yo yatsindiye kubaka icyo kibuga cy’indege.
Itsinda ry’abanyamakuru ba Kigali Today, riherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye,batemberejwe ahubakwa icyo kibuga, berekwa aho imirimo yo kubaka igeze.

Muri urwo rugendo, abanyamakuru beretswe uko ibimashini biremereye bihangana n’ubutaka bworoshye bw’ikibanza kiri ku murambararo wa metero kare ibihumbi 30 igice cya mbere cy’uwo mushinga kizubakwaho.
Icyo kibuga gikorwaho n’abantu b’ibitsina byombi bagera kuri 910, kandi abagera kuri 80% muri bo, ni Abanyarwanda bakomoka muri ako gace. Biteganijwe ko uwo mushinga uzakoresha abantu bagera ku 2.000 mbere y’uko urangira.
Muri Nzeri 2016, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’iyo Kompanyi ya Mota Engil Engenharia e Construcao yo kuzubaka icyo kibuga cy’indege.

Ayo masezerano ateganya ko igice cya mbere kizuzura gitwaye agera kuri Miliyoni 481 z’Amadolari ya Amerika, kikazarangira mu Ukuboza 2019.
Igice cya kabiri cyo kikazatwara agera kuri Miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika, kikazuzura mu 2045. Nikimara kuzura cyose kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri Miliyoni 4.5 ku mwaka.


















Kureba andi mafoto menshi kanda AHA
Amafoto: Plasir Muzogeye
Ohereza igitekerezo
|
ndabona igihe kizaba cyuzuye Urwanda ruzaba ari America ituye muri Africa.
Ariko mujye musoma neza. Inkuru iravugako igice cyambere cya kiriya kibuga kizarangira muri 2019 ariko ko imirimo yose izarangira 2045. Nonese wowe ubihakana, urumva muri 2045 kizaba kitararangira?
Ahyeeee
Aho mwahereye kuva (1995)muhanura akaaga ku Rwanda ubu mwageze kuki? Muzahanura ibyo binyoma byanyu kugeza igihe amasezerano Imana ifitiye u Rwanda azasohorera yose mushiduke muheze iyo mwatorongeye muhunga amaraso mwamennye.
Murababaje
mwadusobanuriye ubwo buhanuzi tukabumenya natwe tukamenya uko twitegura
Kanamugire rwose ubwo buhanuzi bwanyu mujye mubugumana mu mitima yanyu ntabwo dukeneye.
2019 kizaba cyuzuye? Imana iturinde ko cyuzura kba ubuhanuzi butadusohoreraho.
kagire inkuru, ubuhe buhanuzi uvuga hano?
Hahahahahaha abahanuzi ntibajya barangira!!
Hari n’ubuhanuzi bw’ibibuga by’indege se?!?!?!
Niho mba nkorera imyaka 3 cyangwa 4 ntibishoboka harimo akazi kenshi na company nyinshi uko niko kuri kizuzura nyuma yimyaka 5