Dore aho Guverinoma ishingira ivuga ko abarenga Miliyoni 1.5 bavuye mu bukene
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirete, yameje kuri uyu wa 16 Mata 2025, Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo(EICV7), bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) ku nshuro ya karindwi muri 2023/2024, bukaba bwerekana ko abaturage barenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 500 bavuye munsi y’umurongo w’ubukene mu myaka 7 ishize, ni ukuvuga kuva mu 2017 kugera mu 2024.

Ikigo NISR kivuga ko abakene mu Rwanda ubu bangana na 27.4%, mu gihe abari mu bukene bukabije basigaye ari 5.4% by’abaturage bose, nyuma y’igabanuka ry’ubukene rigera kuri 12.4%, ndetse n’igabanuka ry’ubukene bukabije ku rugero rwa 5.9%, kuva muri 2017 kugera muri 2024.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimye iyi raporo, avuga ko ari igihamya cy’uko u Rwanda rwagize impinduka nziza mu mibereho y’abenegihugu, ashingiye ku kuba icyiciro cy’abakene cyaragabanutse kuva kuri 39.8% muri 2017 kigera kuri 27.4% mu 2024.
Ashima kandi ko ubukene bukabije bwagabanutse kuva kuri 11.3% muri 2017 kugera kuri 5.4% muri 2024, ndetse no kuba Abanyarwanda barenga miliyoni 1.5 baravuye munsi y’umurongo w’ubukene.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente avuga ko mu myaka irindwi yo gushyira mu bikorwa Gahunda ya mbere ya Guverinoma (NST1) kuva muri 2017-2024, u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, bageze ku ishoramari rinini, ari na ko bateza imbere imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane inkunga y’ingoboka hamwe n’imirimo yo muri VUP yagiye ihabwa abaturage b’amikoro make.
Uyu muyobozi wa Guverinoma y’u Rwanda yakomeje agira ati “By’umwihariko, kwihutira kuzahura ubukungu nyuma ya COVID-19, byatanze amahirwe menshi y’akazi, cyane cyane ku rubyiruko n’abandi bafite imbaraga zo gukora.”
Yungamo ko mu myaka ine ishize nyuma ya COVID-19, ubukungu bwazamutse ku gipimo kiri hejuru ya 9.1% buri mwaka, bikaba ngo byaratewe n’imigendekere myiza y’ibyiciro bitandukanye by’ubukungu bw’Igihugu.
Avuga ko, bitewe n’iri zamuka ry’ubukungu, Abanyarwanda ubu bashobora kubona indyo yuzuye, kwivuza neza, kwigisha abana no kugira imibereho myiza muri rusange.
Bimwe mu byagaragajwe muri EICV7
Uturere 14 muri 30 dufite abakene benshi barenze igipimo cyo ku rwego rw’Igihugu cya 27.4%, aho Nyamagabe ifite abagera kuri 51.4%, Gisagara 45.6%, Rusizi 44.2%, Nyanza 43.3%, Nyamasheke 42.8%, Rutsiro 40.8%, Nyaruguru 39.7%, Kamonyi 39.7%, Rubavu 38.8%, Karongi 38.2%, Kayonza 36.6%, Nyagatare 36.4%, Ngoma 30.9% ndetse na Ngororero ifite 30.2% bakennye.
Mu zindi mbogamizi iki cyegeranyo kigaragaza harimo kuba ibikorwaremezo by’amazi byaregerejwe ingo hafi ya zose mu Rwanda ku rugero rwa 90%, ariko abishimira ko babona amazi neza bakaba ari 45%.
Iki cyegeranyo kivuga ko abaturage bangana na 72% bagerwaho n’amashanyarazi(bavuye kuri 34% muri 2017), mu gihe abafite telefone zigendanwa ari 85%, bavuye kuri 67% muri 2017.

Minisitiri w’Intebe avuga ko n’ubwo u Rwanda rugeze kuri byinshi byiza, hakiri urugendo rurerure rwo kugera ku gihugu kitarangwamo ubukene. Hakaba hakenewe ishoramari mu burezi no kongerera abaturage ubumenyi, kugira ngo bazabashe guhangana ku isoko ry’umurimo ryo mu gihe kiri imbere.
Avuga ko Leta izakomeza gushora imari mu nzego z’ingenzi zirimo guha abaturage amashanyarazi, amazi n’isukura, ndetse n’ubuvuzi.
Dr Ngirente avuga ko ubu bushakashatsi buhuriranye no gutangira ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Kabiri ya Guverinoma(NST2) hamwe n’icyerekezo 2050, ndetse ko ibyabuvuyemo bizagira uruhare mu gukurikirana aho u Rwanda rugeze mu Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs).
Ohereza igitekerezo
|