Diyosezi ya Nyundo yatashye Hoteli iheza abakundana batarasezerana

Diyosezi Gatorika ya Nyundo yatashye Hoteli yuzuye itwaye miliyari 2RWf ariko ngo ntizajya icumbikira abakundana batarabana byemewe n’amategeko.

Iyi Hoteli ya Diyosezi Gatolika ya Nyundo yuzuye itwaye miliyari 2RWf
Iyi Hoteli ya Diyosezi Gatolika ya Nyundo yuzuye itwaye miliyari 2RWf

Tariki ya 02 Mata 2017, nibwo iyo Hoteli yitwa Kivu Peace View Hotel yatashywe. Yubatswe ku musozi wa Rubavu ahantu hitegeye ikiyaga cya Kivu.

Mu Karere ka Ruvabu ni hamwe mu hantu hatemberwa n’abantu batandukanye bagiye kuruhukira ku mucanga wo ku Kiyaga cya Kivu no kwitegereza ibyiza nyaburanga bitandukanye byo muri ako karere.

Abo bahatemberera baba barimo n’abakundana. Iyo bamaze gutembera bakenera ahantu hatuje ho kuruhukira, bakajya gushaka ibyumba byo kuruhukiramo mu mahoteli atandukanye ari muri Rubavu.

Ubuyobozi bwa Kivu Peace View Hotel buhamya ko iyo Hoteli nayo izajya yakira abakeneye kuyiruhukiramo ariko ngo ntizajya yemera kwakira abakundana batarasezerana.

Padiri Bamporineza Emmanuel, umuyobozi w’iyo Hoteli avuga ko bashyizeho ayo mabwiriza mu rwego rwo gukurikiza imyemerere ya Kiliziya Gatorika.

Mu kumenya niba abaje kuyicumbikamo babana byemewe n’amategeko, Padiri Bamporineza avuga ko bazajya babibabaza kuburyo ngo bashobora no kujya berekana icyemezo cyekerekana ko koko basezeranye.

Kivu Peace View Hotel ngo ntizajya icumbikira abikundanira batarasezerana
Kivu Peace View Hotel ngo ntizajya icumbikira abikundanira batarasezerana

Ku birebana n’igihombo cyibasiye amahoteli yo muri Rubavu kubera kubura abayagana, Padiri Bamporineza avuga ko batazahura n’icyo kibazo kuko bwizeye imikorere.

Akomeza avuga ko imwe mu mpamvu yatumye bubaka iyo Hoteli ari ukongera ibyumba by’ababagana.

Ati “Dusanzwe dufite inzu yakira abagana mu Karere ka Rubavu, twabonaga ko abantu batubana benshi twifuza kwagura ibikorwa.

Twizera ko iri ari iterambere ry’akarere mu kongera ibikorwa remezo, gutanga akazi no kongera imikoranire n’akarere dukoreramo.”

Kivu Peace View Hotel ibaye hoteli ya 25 yubatswe mu Karere ka Rubavu. Yahoze yitwa Peace Land Hotel ariko iza gutezwa cyamunara kubera ko nyirayo atashoboye kwishyura banki amafaranga yakoreshwejwe mu kuyubaka.

Icyo gihe nibwo yahise igurwa na Diyosezi ya Nyundo. Kuyisana no kuyitunganya neza ngo byatwaye miliyari 2RWf.

Kivu Peace View Hotel yubatse ahantu hitegeye ikiyaga cya Kivu
Kivu Peace View Hotel yubatse ahantu hitegeye ikiyaga cya Kivu

Guverineri w’Intara y’IBurengerazuba, Alphonse Munyantwari avuga ko kongera ibikorwa remezo bigomba no kujyana no gutanga serivisi nziza kugira ngo abakirwa bajye bishimira kuhagaruka.

Agira ati “Abikorera bagomba gutanga serivisi nkabikorera kugira ngo bashobore gutezwa imbere n’ibyo bakora kandi uku gutera imbere bizagera ku baturage batuye aho ikorera. Turizera ko imikorere myiza izajya ituma abikorera babona inyungu.”

Kuva muri 2012, Amahoteli akorera mu Karere ka Rubavu yatangiye guhura n’ibibazo byo kubura abayagana kubera ikibazo cy’umutekano muke wari uri mu gihugu cya Congo (DRC) mu gice cyegereye u Rwanda.

Ibi byatumwe amwe muri yo yarafite inguzanyo mu mabanki ahura n’ibihombo ndetse amwe atezwa cyamunara.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera muri Rubavu, Mabete Dieudonne avuga ko mu mahoteli 25 yubatswe muri ako karere ubu atanu ariyo afite ibibazo by’inguzanyo yahawe na Banki ariko ngo ibibazo bigenda bikemuka.

Kivu Peace View Hotel ni uko yubatse
Kivu Peace View Hotel ni uko yubatse
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Ikibazo: nibyo koko iyi Hoteli yuzuye itwaye miliyari 2RWf?
Narebye nsanga ari hafi $2000 US.

Nshuti yanditse ku itariki ya: 18-04-2017  →  Musubize

Mutubwire ibiciro ku’ijoro rimwe

Emmy yanditse ku itariki ya: 6-04-2017  →  Musubize

Mbega byiza! Iyi hoteli yubatse ahantu heza cyane hirengeye ikiyaga cya Kivu. Nshimye kandi ko yamaganiye kure abasambanyi n’abandi bahehesi b’ingeri zose nk’uko itegeko rya 6 ry’Imana ribivuga.Bravo!

Rugira yanditse ku itariki ya: 6-04-2017  →  Musubize

Bravo kuri Diyosezi ya Nyundo! Mutubwire ibiciro byose: Ibiribwa, ibinyobwa, icumbi, n’ibindi abakiliya bazajya bakenera.Mbaye mbashimiye.

Ntilivamunda Sylvestre yanditse ku itariki ya: 5-04-2017  →  Musubize

Bravo kuri Diyosezi ya Nyundo! Mutubwire ibiciro byose: Ibiribwa, ibinyobwa, icumbi, n’ibindi abakiliya bazajya bakenera.Mbaye mbashimiye.

Ntilivamunda Sylvestre yanditse ku itariki ya: 5-04-2017  →  Musubize

Ubutaha muzashake umwa archtecte ushoboye. Sinumva impamvu ONE STOP CENTER ya RUBAVU yemeye icyi gishushanyo. Muzabyicuza imyaka myinshi. Ahantu heza nkaha kweri? Ndababaye cyane.

GGG yanditse ku itariki ya: 5-04-2017  →  Musubize

Ntuzasambane! Byaba bikabije noneho kiliziya ariyo iteguye aho icyo cyaha kizajya gikorerwa ngo ni uko bahatanzeho anafaranga!

Bravo kiliziya.

Gusa mumenyeshe abantu ibyo bazajya berekana kuko indangamuntu zitakibamo amazina y’uwo mwashakanye!

Alias Kayigema Ivan yanditse ku itariki ya: 5-04-2017  →  Musubize

Ntuzasambane!

Byaba birenze noneho ugiye no gusambanira munzu cg mu cyumba utijwe na Padiri n’ubwo waba wishyuye!

Alias Kayigema Ivan yanditse ku itariki ya: 5-04-2017  →  Musubize

Icyogitekerezo nicyiza mukumuriye ubusambanyipe ahubwa akabazoa mansiko icyumbanangahe murakoze yari cerestine utuye muri usa tx

Cerestine havugimana yanditse ku itariki ya: 5-04-2017  →  Musubize

Umunyamakuru wanditse iyi Nkuru iyo yandika ko biheje abasambanyi n’indaya

Dodos yanditse ku itariki ya: 5-04-2017  →  Musubize

Iki cyemezo ni cyiza rwose ndagishyigikiye.ahubwo nibatubwire ikizababwira ko abantu babana basezeranye kugirango nitujyayo tuzabyitwaze.murakoze

Claudine yanditse ku itariki ya: 4-04-2017  →  Musubize

Mbega icyemezo kiza!!!Ibi bizakumira abasambanyi.Kuko abantu byitwa ko bakundana batarasezeranye,akenshi baba bishakira kwishimisha gusa baryamana.Nyamara imana irabitubuza kuko ari icyaha cyizatuma million nyinshi z’abantu imana ibarimbura ku munsi w’imperuka.Tubisoma ahantu henshi muli Bible.Ntabwo baba bakundana,ahubwo baba bashaka kubana igihe gito.Iyo bamaze guhararukana,baratandukana.Ibyo se nibyo byitwa gukundana??OYA rwose mujye mubyita "gushimishanya".Abantu bakundana ari opposite sex,bararongorana bakabana ubuzira herezo.BRAVO abapadiri!!!

NDAYAMBAJE Cosma yanditse ku itariki ya: 4-04-2017  →  Musubize

murakoze cyane kuricyo kemezo mwafashe
byagabanya ubusambanyi rwose.
nimushobora kubyubahiriza

imana izabibafashemo

kigali yanditse ku itariki ya: 5-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka