Diyosezi ya Nyundo yatashye Hoteli iheza abakundana batarasezerana
Diyosezi Gatorika ya Nyundo yatashye Hoteli yuzuye itwaye miliyari 2RWf ariko ngo ntizajya icumbikira abakundana batarabana byemewe n’amategeko.
Tariki ya 02 Mata 2017, nibwo iyo Hoteli yitwa Kivu Peace View Hotel yatashywe. Yubatswe ku musozi wa Rubavu ahantu hitegeye ikiyaga cya Kivu.
Mu Karere ka Ruvabu ni hamwe mu hantu hatemberwa n’abantu batandukanye bagiye kuruhukira ku mucanga wo ku Kiyaga cya Kivu no kwitegereza ibyiza nyaburanga bitandukanye byo muri ako karere.
Abo bahatemberera baba barimo n’abakundana. Iyo bamaze gutembera bakenera ahantu hatuje ho kuruhukira, bakajya gushaka ibyumba byo kuruhukiramo mu mahoteli atandukanye ari muri Rubavu.
Ubuyobozi bwa Kivu Peace View Hotel buhamya ko iyo Hoteli nayo izajya yakira abakeneye kuyiruhukiramo ariko ngo ntizajya yemera kwakira abakundana batarasezerana.
Padiri Bamporineza Emmanuel, umuyobozi w’iyo Hoteli avuga ko bashyizeho ayo mabwiriza mu rwego rwo gukurikiza imyemerere ya Kiliziya Gatorika.
Mu kumenya niba abaje kuyicumbikamo babana byemewe n’amategeko, Padiri Bamporineza avuga ko bazajya babibabaza kuburyo ngo bashobora no kujya berekana icyemezo cyekerekana ko koko basezeranye.
Ku birebana n’igihombo cyibasiye amahoteli yo muri Rubavu kubera kubura abayagana, Padiri Bamporineza avuga ko batazahura n’icyo kibazo kuko bwizeye imikorere.
Akomeza avuga ko imwe mu mpamvu yatumye bubaka iyo Hoteli ari ukongera ibyumba by’ababagana.
Ati “Dusanzwe dufite inzu yakira abagana mu Karere ka Rubavu, twabonaga ko abantu batubana benshi twifuza kwagura ibikorwa.
Twizera ko iri ari iterambere ry’akarere mu kongera ibikorwa remezo, gutanga akazi no kongera imikoranire n’akarere dukoreramo.”
Kivu Peace View Hotel ibaye hoteli ya 25 yubatswe mu Karere ka Rubavu. Yahoze yitwa Peace Land Hotel ariko iza gutezwa cyamunara kubera ko nyirayo atashoboye kwishyura banki amafaranga yakoreshwejwe mu kuyubaka.
Icyo gihe nibwo yahise igurwa na Diyosezi ya Nyundo. Kuyisana no kuyitunganya neza ngo byatwaye miliyari 2RWf.
Guverineri w’Intara y’IBurengerazuba, Alphonse Munyantwari avuga ko kongera ibikorwa remezo bigomba no kujyana no gutanga serivisi nziza kugira ngo abakirwa bajye bishimira kuhagaruka.
Agira ati “Abikorera bagomba gutanga serivisi nkabikorera kugira ngo bashobore gutezwa imbere n’ibyo bakora kandi uku gutera imbere bizagera ku baturage batuye aho ikorera. Turizera ko imikorere myiza izajya ituma abikorera babona inyungu.”
Kuva muri 2012, Amahoteli akorera mu Karere ka Rubavu yatangiye guhura n’ibibazo byo kubura abayagana kubera ikibazo cy’umutekano muke wari uri mu gihugu cya Congo (DRC) mu gice cyegereye u Rwanda.
Ibi byatumwe amwe muri yo yarafite inguzanyo mu mabanki ahura n’ibihombo ndetse amwe atezwa cyamunara.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera muri Rubavu, Mabete Dieudonne avuga ko mu mahoteli 25 yubatswe muri ako karere ubu atanu ariyo afite ibibazo by’inguzanyo yahawe na Banki ariko ngo ibibazo bigenda bikemuka.
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikibazo: nibyo koko iyi Hoteli yuzuye itwaye miliyari 2RWf?
Narebye nsanga ari hafi $2000 US.
Mutubwire ibiciro ku’ijoro rimwe
Mbega byiza! Iyi hoteli yubatse ahantu heza cyane hirengeye ikiyaga cya Kivu. Nshimye kandi ko yamaganiye kure abasambanyi n’abandi bahehesi b’ingeri zose nk’uko itegeko rya 6 ry’Imana ribivuga.Bravo!
Bravo kuri Diyosezi ya Nyundo! Mutubwire ibiciro byose: Ibiribwa, ibinyobwa, icumbi, n’ibindi abakiliya bazajya bakenera.Mbaye mbashimiye.
Bravo kuri Diyosezi ya Nyundo! Mutubwire ibiciro byose: Ibiribwa, ibinyobwa, icumbi, n’ibindi abakiliya bazajya bakenera.Mbaye mbashimiye.
Ubutaha muzashake umwa archtecte ushoboye. Sinumva impamvu ONE STOP CENTER ya RUBAVU yemeye icyi gishushanyo. Muzabyicuza imyaka myinshi. Ahantu heza nkaha kweri? Ndababaye cyane.
Ntuzasambane! Byaba bikabije noneho kiliziya ariyo iteguye aho icyo cyaha kizajya gikorerwa ngo ni uko bahatanzeho anafaranga!
Bravo kiliziya.
Gusa mumenyeshe abantu ibyo bazajya berekana kuko indangamuntu zitakibamo amazina y’uwo mwashakanye!
Ntuzasambane!
Byaba birenze noneho ugiye no gusambanira munzu cg mu cyumba utijwe na Padiri n’ubwo waba wishyuye!
Icyogitekerezo nicyiza mukumuriye ubusambanyipe ahubwa akabazoa mansiko icyumbanangahe murakoze yari cerestine utuye muri usa tx
Umunyamakuru wanditse iyi Nkuru iyo yandika ko biheje abasambanyi n’indaya
Iki cyemezo ni cyiza rwose ndagishyigikiye.ahubwo nibatubwire ikizababwira ko abantu babana basezeranye kugirango nitujyayo tuzabyitwaze.murakoze
Mbega icyemezo kiza!!!Ibi bizakumira abasambanyi.Kuko abantu byitwa ko bakundana batarasezeranye,akenshi baba bishakira kwishimisha gusa baryamana.Nyamara imana irabitubuza kuko ari icyaha cyizatuma million nyinshi z’abantu imana ibarimbura ku munsi w’imperuka.Tubisoma ahantu henshi muli Bible.Ntabwo baba bakundana,ahubwo baba bashaka kubana igihe gito.Iyo bamaze guhararukana,baratandukana.Ibyo se nibyo byitwa gukundana??OYA rwose mujye mubyita "gushimishanya".Abantu bakundana ari opposite sex,bararongorana bakabana ubuzira herezo.BRAVO abapadiri!!!
murakoze cyane kuricyo kemezo mwafashe
byagabanya ubusambanyi rwose.
nimushobora kubyubahiriza
imana izabibafashemo