Cyanzarwe: imihanda idakoze ituma abaturage badashyikirana n’indi mirenge
Abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu bavuga kuba umuhanda ubahuza n’indi mirenge idakoze neza bituma badashobora gushyikirana n’indi mirenge uko bikwiye, bagasaba ko hagira igikorwa.
Abaturage batuye mu kagari ka Ryabizige bavuga ko mu murenge wa Rubavu umuhanda wabo ukoze neza ariko wakwinjira muri Cyanzarwe umuhanda ukaba udakoze ahubwo ugoranye kuhanyura mu gihe umurenge wabo ariwo ukunze kuvamo ibicuruzwa byinshi byoherezwa mu isoko rya Gisenyi byiganjemo imboga.
Abaturage bavuga ko umuhanda wakozwe n’abakatiwe ibihano nsimburagifungo (TIG) kandi akarere gafite ubushobozi bwo kuba umuhanda wakomeza gukorwa kugera Busasamana na Bugeshi, maze ubuhahirane bukiyongera mu gihe ubu ngubu imodoka zijyayo ari nke kubera kwanga ko zangirika, ibicuruzwa byabo bakabitwara ku magare nayo adakunze kwemerwa mu mujyi.

Ndagijimana Innocent ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Cyanzarwe atangaza ko hari ingamba zo gushishikariza abaturage gushyira imyaka mu isoko rya Cyanzarwe risanzwe rititabirwa maze imodoka zikayihasanga, naho ku kibazo cy’imihanda ngo bafite gahunda yo gukoresha imiganda.
Abaturage ariko bavuga ko umuhanda utazakorwa n’umuganda ngo ube nyabagendwa kuko ucyeneye ubuhanga mu kuwukora naho kujyana imyaka mu isoko bavuga ko isoko risanzwe rititabirwa n’abaturage n’imodoka zitahaza kuburyo icyiza ari ukubanza gukora imihanda neza ahubwo imiganda ikayibungabunga.
Umurenge wa Nyanzarwe niwo murenge w’icyaro mu mirenge igize akarere ka Rubavu udafite ibikorwa remezo bihagije nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi mu gihe ufite abaturage bagera ku 26054.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|