Cyabingo: Ibihumbi 60 by’ubudehe byatumye agera ku mutungo usaga miliyoni 10
Désiré Komayombi wo mu kagari ka Mutanda mu murenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke, ni umwe mu baturage batangiranye na gahunda y’ubudehe mu mwaka wa 2008 aho yahawe amafaranga ibihumbi 60 yaje kubyaza umusaruro ku buryo uyu munsi abarirwa umutungo uri hejuru ya miliyoni icumi.
Mbere yo guhabwa inkunga y’ubudehe, Komayombi yahingiraga abantu agahembwa amafaranga y’u Rwanda 500. Akimara kubona iyo nkunga yahise atangira gucuruza ubuconsho agera ku mafaranga ibihumbi 150 yaje kwakiraho inguzanyo muri banki.
Nyuma yo gukora igihe kirekire Komayombi yaje kwishura inguzanyo y’amafaranga miliyoni ebyiri yahawe muri banki, uyu munsi akaba ageze ku rwego rushimishije kuko yabashije kubona inzu yo kubamo nk’uko abisobanura.
Ati “ubu ngubu mbasha kuba nariguriye inzu nkoreramo, mbasha kuba nariyubakiye inzu ntuyemo mu rugo ifite nk’agaciro ka miliyoni nk’enye, ubwo n’ibicuruzwa mfite bimeze neza nta kibazo nabyo bihagaze nka miliyoni eshanu n’inzu nkoreramo rwose ari iyange nta kibazo ubucuruzi buragenda”.
Uyu munsi Komayombi ni umucuruzi ukomeye mu isantere yo mu Masha mu murenge wa Cyabingo kuko ku munsi akorera amafaranga atari munsi y’ibihumbi bitanu y’inyungu byanatumye ashobora kubona isambu imwunganira ku bijyanye n’imirire akanasagurira isoko.
Iyi gahunda y’ubudehe ni imwe muri gahunda leta y’u Rwanda ishoramo amafaranga atari make kubera uburyo ihindura imibereho y’abaturage bakagira icyo bigezaho gifatika.
Kuva gahunda y’ubudehe yatangira mu mwaka wa 2008 hamaze gukoreshwa amafaranga asaga miliyoni 76 yagiye mu bikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage mu murenge wa Cyabingo.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
gahunda y’ubudehe yatumye hari abanyarwanda benshi bava mu bukene kandi ku buryo bugaragara, turashimira reta yashizeho iyi gahuda kandi tunayisaba gukomeza gufasha abaturage bakiri mu bukene nabo bagatera imbere nk’abandi