Caritas Rwanda n’abo yafashije bavuga ko 2020 itabasanganye bwaki

Amina Drocelle utuye mu Mudugudu wa Nyamahuru mu Kagari ka Sure, mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, avuga ko mu mwaka wa 2015 yari atunzwe no guca inshuro, ibyo ahashye ntibibashe gutunga urugo.

Umwe mu bagenerwabikorwa ba Caritas Rwanda yahinze ibishyimbo bikungahaye ku butare
Umwe mu bagenerwabikorwa ba Caritas Rwanda yahinze ibishyimbo bikungahaye ku butare

Urugo rwa Amina ngo rwafunguraga rimwe ku munsi bitewe no kutabona amafunguro ahagije, kubura umwanya wo kuyategura, no kutamenya uburyo yategura indyo yuzuye, byose bibabera impamvu yo kwibasirwa n’imirire mibi ndetse no kugwingira kw’abana.

Amina n’abo bari kumwe ku biro by’Akagari ka Sure igihe baganiraga na Kigali Today, bavuga ko ikibazo cy’imirire mibi cyari nk’aho ari rusange ku baturage b’i Mushubati n’ibice bihegereye.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo(DHS) bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) muri 2015, bwagaragaje ko 38% by’abana bafite munsi y’imyaka itanu y’ubukure bibasiwe n’imirire mibi, by’umwihariko mu Karere ka Rutsiro abo bana banganaga na 45%.

Amashuri mbonezamirire yafashijwe n'umushinga V4CP gukora uturima tw'imboga
Amashuri mbonezamirire yafashijwe n’umushinga V4CP gukora uturima tw’imboga

Amina akomeza agira ati "Haje abantu batubwira ko ari abo muri Caritas-Rwanda (Umuryango wa Kiliziya Gatolika ufasha abatishoboye) badufasha kwishyira hamwe uko duturanye, buri tsinda rigizwe n’abantu mirongo itatu".

"Aya matsinda yitwa amashuri mbonezamirire, bakaba baradutoje kujya twizigamira, twatangiriye ku mafaranga 200 buri cyumweru ubu tugeze aho kwizigamira 500, twatojwe uburyo bwo gukora akarima k’igikoni no guteka indyo yuzuye ku buryo nta mubyeyi ukirwaza bwaki".

Abo mu itsinda rya Amina bavuga ko babonye ubwizigame bw’amafaranga arenga 2,420,000frw muri uyu mwaka wa 2019, bakaba bateganya kuyagabana mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.

Umushinga witwa ’Voice for Change(V4CP)’ ushyirwa mu bikorwa n’imiryango itandukanye irimo Caritas Rwanda, ni wo wabakanguriye gushyira abana mu marerero (ingo mbonezamikurire-ECD), ubundi babona umwanya wo kujya mu mirimo.

Bavuga ko basura buri rugo rw’umunyamuryango bakaruvamo bakoze akarima k’igikoni, bahana umubyizi wo guhingirana bagatera ibijumba bikungahaye kuri vitamini A ndetse n’ibishyimbo birimo ubutare, barizigamira igishoro cyaboneka bagacuruza imitobe n’isambaza ziva mu kiyaga cya Kivu.

Uwitwa Tujyinama Daniel uri mu rindi tsinda ritari irya Amina akomeza avuga ko batakiri abo guca inshuro no guhabwa ibyo kurya, ahubwo ngo bakeneye isoko hafi yabo bajya bagurishirizamo umusaruro.

Akarere karabona bwaki yaratangiye kugabanuka

Umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe ECDs, Abdul Madjid Bapfakurera avuga ko mu bafatanyabikorwa 25 babafasha kurwanya imirire mibi, Caritas-Rwanda ngo ifite uruhare rukomeye.

Bapfakurera agira ati "Badufasha guhugura ababyeyi no gushyiraho amatsinda yo kwiga gutegura indyo yuzuye, ndetse no kubona ibikenewe by’ibanze nk’imbuto z’ibihingwa n’amatungo magufi".

"Caritas imaze kudufasha mu gukora uturima tw’igikoni 58,789 mu ngo 85,332 zigize Akarere ka Rutsiro kose, bakanadufasha kubona amafaranga ategura inama tugirana buri gihembwe n’abafatanyabikorwa mu kurwanya imirire mibi".

"Uyu munsi ntabwo nahita nkubwira ngo wa mubare wa 45% w’abana bari bugarijwe n’imirire mibi ugeze he ugabanuka, ariko biragaragara ko imbaraga bashyizemo, raporo tubona umunsi ku wundi biraduha icyizere".

"Kugeza ubu hafi muri buri mudugudu hari irerero ry’abana bato, kandi muri bo nta n’umwe ugifite imirire mibi, abafite icyo kibazo ariko na cyo kidakabije (bari mu ibara ry’umuhondo) ni 156 bari mu ngo iwabo".

Bapfakurera avuga ko hari abana bajya baboneka bwarwaye bwaki, ariko ko ugaragaye wese ahita ajyanwa kwa muganga bakamuha ibiribwa birimo intungamubiri.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Rutsiro, Munyamahoro Muhizi Patrick avuga ko n’ubwo bavuye mu mirire mibi, ngo bigomba kuzemezwa n’ubundi bushakashatsi bwa DHS buzakorwa mu mwaka wa 2020.

Ku kibazo cyo kutabona ahagurishirizwa umusaruro, Munyamahoro agira ati "Ntabwo turabasha guhaza amasoko kuko ntabwo wahaza isoko ukirwaje bwaki. Dufite amahirwe yo kweza ibiribwa byose bishoboye kurwanya imirire mibi, ariko ikibazo kiracyari icy’imyumvire".

Ati "Hari aho usanga ingo zikize, zifite ibiribwa, ababyeyi bacuruza isambaza ariko ugasanga umwana arwaye bwaki."

"Ubukangurambaga turabufatanya no kongera umusaruro kuko bitewe n’imbaraga twashyize mu buhinzi, kuri hegitari imwe yeraga ibigori bingana na toni zirindwi, ubu iratanga toni 20".

Icyizere cya Caritas Rwanda

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo muri 2015 ku kibazo cy’imirire mibi yatumye Ikigo cy’Abaholandi gishinzwe iterambere mpuzamahanga (SNV) cyiyemeza kuba umwe mu bafatanyabikorwa ba Leta.

Mu mishinga ine icyo kigo cyateye inkunga ingana n’amayero miliyoni 16 n’ibihumbi 200(arenga amanyarwanda miliyari 16), harimo n’uwo kongera ibiribwa bishobora kurwanya imirire mibi mu bana bato.

SNV yahise itera inkunga imiryango ya Caritas Rwanda, DUHAMIC ADRI, Imbaraga Farmers Federation, Sun Alliance, ADECOR na RDO, hagamijwe guteza imbere umushinga wa V4CP hirya no hino mu gihugu.

Umuhuzabikorwa wa V4CP muri Caritas Rwanda, Jyambere Laurent avuga ko uyu mushinga waje ugamije gukorera abaturage ubuvugizi kugira ngo babone ibiribwa bihagije byabafasha kurwanya imirire mibi.

Ati "Twebwe icyo tureba ni uko abaturage bafashwa kubona ibijumba bikungahaye kuri vitamini A, ibishyimbo birimo ubutare(Fer) ndetse n’imboga, kandi bakamenya kubitegura no gufungura bihagije".

Ibijumba bikungahaye kuri vitamini A ni kimwe mu byo umushinga V4CP ugamije kongera mu baturage kugira ngo bigabanye ikibazo cy'igwingira mu bana
Ibijumba bikungahaye kuri vitamini A ni kimwe mu byo umushinga V4CP ugamije kongera mu baturage kugira ngo bigabanye ikibazo cy’igwingira mu bana

Caritas Rwanda ivuga ko Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi (IFPRI) kiyigaragariza impinduka ’nziza’ mu turere twa Ruhango, Nyaruguru, Nyamasheke, Rutsiro, Gicumbi na Ngoma aho ikorera umushinga wa V4CP.

Callixte Kanyamibwa na we ukorera Caritas Rwanda, akomeza avuga ko isuzuma rya IFPRI ryo muri 2018 ryerekana ko mu Karere ka Ruhango ikibazo cy’imirire mibi cyari kigeze kuri 29% kigabanuka kuva kuri 41% cyariho muri 2015.

Kanyamibwa agira ati "Twizeye ko ubushakashatsi bwo mu mwaka utaha wa 2020 ku mibereho y’ingo buzadusanga turi munsi ya 30%, ubu hari amatsinda asarura ibijumba akajya no kubigurisha mu bigo by’amashuri".

Umuryango Caritas Rwanda uvuga ko muri uyu mwaka utaha wa 2020 ugiye gukomeza ubuvugizi mu nzego z’ubuyobozi n’amakoperative y’ubuhinzi, kugira ngo muri gahunda zose zikorwa habemo kwita ku kibazo cy’imirire mibi.

Leta y’u Rwanda iteganya ko mu mwaka wa 2024 ikibazo cy’igwingira ry’abana bitewe n’imirire mibi cyazaba cyaragabanutse kugera munsi ya 20%, nk’uko biteganywa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka