Bushoki: Abatwara abagenzi mu isantere ya Mukoto barasaba gare
Abatwara abagenzi bo mu isantere ya Mukoto iherereye mu murenge wa Bushoki, ho mu karere ka Rulindo barasaba ubuyobozi ko bwabashakira aho bubashyirira inzu y’abagenzi bazajya bategeramo, ngo kuko usanga kuba aba bagenzi bahagarara mu muhanda, bishobora guteza impanuka z’ibinyabiziga bihanyura ari byinshi.
Iyi santere ikunze gutegeramo abagenzi baba bajya i Kigali ,abandi bajya mu majyaruguru, abandi akaba ari abanyeshuri bajya mu bigo by’amashuri nka TCT n’ibindi biherereye mu karere ka Rulindo.
Abagenzi bakunze gutegera muri iyi centere nabo bavuga ko nta mutekano w’abantu kubera ko impanuka zishobora kumara abantu mu gihe baba bahagaze bateze kuko bahagarara mu muhanda.

Uwitwa Hategeka yagize ati “nteze ijya Musanze, urabona ko mpagaze mu muhanda none se ko nta gare bahubatse zizatugonga da. Gusa ubuyobozi bwakagombye kwiga iki kibazo kuko aha hategera abantu benshi.”
Uyu mugenzi anenga abanyonzi n’abamotari uburyo baba batanguranwa abantu kandi babikorera mu muhanda rwagati, ufite n’ikoni ku buryo byateza impanuka.
Ngo kuba nta gare y’abagenzi bategeramo ihari kandi bakaba bagiye no kubona umuhanda mushya wa kaburimbo uyinyuramo bibateye impungenge z’umutekano w’abayikoresha; nk’uko abatwara abagenzi muri santere ya Mukoto babivuga.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bushoki santre ya Mukoto iherereyemo buvuga ko babona bidateye ikibazo; nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Nzeyimana Pierre Claver.

Uyu muyobozi yagize ati “Twe tubona nta kibazo biteye gusa icyo twakoze ni ukubashyiriraho ubuyobozi bwa Koperative y’abanyonzi n’abamotari ngo bujye bubasha kubabuza guhagarara mu muhanda, kuko bakorera ahantu hato kandi hanafunganye. Kandi icyo si n’ikibazo kireba umurenge.”
Muri iyi centere ya Mukoto haca umuhanda uva Kigali ugana Musanze, undi muhanda ukaba urimo wubakwa ukazahuza imirenge ibiri y’akarere ka Rulindo ari yo Bushoki na Tumba.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Gare nkurikije uburyo centre ya mukoto ihuriraho abagenzibenshi baturutse mumpande nyishi, ubuyobozi bufatanyije n’abaturage hagomba gushaka umuti urambye.