Burera: MINALOC yateye inkunga ya miliyoni ebyiri koperative ebyiri z’abamugaye
Dr. Mukabaramba Alvera, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), yemereye inkunga ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda koperative ebyiri z’abafite ubumuga bo mu karere ka Burera kugira ngo izabafashe guteza imbere ibikorwa byabo.
Iyi nkunga yayibemereye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cumi 2014 ubwo yasuraga ayo makoperative akorera mu murenge wa Cyanika n’uwa Gahunga maze akamugezaho ibikorwa bitandukanye akora, akabishima maze akavuga ko bikwiye gutezwa imbere.
Ayo mashyirahamwe y’abafite ubumuga bo mu karere ka Burera akora ibikorwa bitandukanye birimo ubutozi bw’imyenda itandukanye, ubukorikori ndetse banafite ikipe y’umukino wa Seat ball n’iya Karate.

Dr. Mukabaramba yabashimiye ibikorwa byiza bakora bakoresheje ingingo zasigaye ku buryo ngo hari n’ibyo bakora biruta iby’abafite ingingo zose.
Yagize ati “batubwiye ibibazo bafite ariko amikoro y’igihugu ntabwo atuma ibibazo bikemukira rimwe. Ariko nka koperative imwe tugiye tuyitera inkunga nka miliyoni na miliyoni (imwe y’amafaranga y’u Rwanda), ubwo kubera ko bari gukora neza urumva bazayibyaza n’izindi n’izindi (miliyoni)”.
Yakomeje abwira abafite ubumuga ko MINALOC izakomeza kubaba hafi ikoresheje n’inzego zayo.
Dr. Mukabaramba akomeza abasaba gukebura n’abandi baba batari mu murongo mwiza nabo bakabashyira mu mashyirahamwe bityo bakava mu bwigunge, anabibutsa ko iyo bari gukora ibintu byiza baba bari kwikorera ubuvugizi.

Agira ati “Iyo witwara neza bakabona uri umuntu n’ubundi wiyubashye, wihagararaho, udasabiriza…aho ngaho uba wihesha agaciro nta n’ushobora kukakwaka. Ubwo buvugizi rero umuntu arabwikorera, agaciro umuntu arakiha…n’ubwo hari ubumuga mufite ariko ibikorwa nibyo bibaha agaciro”.
Akomeza asaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera kuba hafi abo bafite ubumuga bakabatera inkunga, ku buryo amafaranga yabagenewe anyuzwa ku turere agera kuri buri wese (mu bafite ubumuga) nta numwe basimbutse.
Abafite ubumuga bo mu karere ka Burera nabo bavuga ko bishimira uburyo leta y’u Rwanda yatumye bibona mu bandi, bakajya aho abandi bari, bagakora nabo bakiteza imbere.
Bakomeza bavuga ko muri uko kwiteza imbere bibumbira mu makoperative akora ibintu bitandukanye ku buryo kugeza ubu mu karere ka Burera hari amakoperative 17 y’abafite ubumuga.


Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|