Burera: Barasabwa gusigasira ibyo bamaze kugezwaho birinda uwabasubiza inyuma

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwambajemariya Florence, asaba abaturage batuye ku kirwa cya Birwa I kiri mu kiyaga cya Burera, gusigasira ibyiza bamaze kugezwaho birinda ko hagira ubyangiza.

Aba baturage basabwe ibi ubwo, tariki ya 06/01/2015, bashyikirizwaga inka icyenda bari baremerewe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Usibye izo nka mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12/2014, RDF yanahaye abo baturage ubwato bwa moteri bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 40 kugira ngo bujye bubafasha mu ngendo zitandukanye bakorera mu kiyaga cya Burera.

Uwambajemariya asaba abatuye Birwa I gusigasira ibikorwa by'iterambere bageraho.
Uwambajemariya asaba abatuye Birwa I gusigasira ibikorwa by’iterambere bageraho.

Uwambajemariya yasabye abo baturage gukomeza gufata neza ibyo byiza byose bagezwaho agira ati “Ibyo byiza mukomeza kugezwaho, ibyo byiza dukomeza gufatanya kwigereraho reka tubisigasire, twirinde uwo ariwe wese waza kudusubiza inyuma”.

Yajomeje abwira abo baturage bo ku kirwa cya Birwa I gukomeza kubungabunga umutekano birinda uwawuhungabanya.

Agira ati “Twirinde uwo ariwe wese watuvutsa umutekano dufite, tugire uruhare mu mutekano wacu, dutange amakuru ya ngombwa atuma dukomeza kubaho mu mutuzo, atuma turushaho gukumira wo ariwe wese waza kutuvutsa ibyiza dukomeza kwigereraho”.

Ikirwa cya Birwa I ni kimwe mu birwa bitatu biri mu kiyaga cya Burera. Gituwe n’abaturage 423, bari mu miryango 74. Icyo kirwa cyatangiye guturwa mu mwaka wa 1764. Uwagituyeho bwa mbere yitwa Bucocori. Abahatuye ubu ngo bamukomokaho.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka