Burera: Bahamya ko bakuwe mu bukene no gutubura imigano bayikoramo ibikoresho bitandukanye
Abaturage bo mu Karere ka Burera bibumbiye mu mashyirahamwe atubura imigano ndetse akanayibyaza umusaruro, batangaza ko icyo gihingwa cyatumye bikura mu bukene ubu bakaba bagana iterambere.
Aba baturage bavuga ko mu mwaka wa 2012 ari bwo mu Karere ka Burera igihingwa cy’umugano cyatangiye guhabwa agaciro ubwo hatangiraga umushinga witwa BamBu ugamije guteza imbere icyo gihingwa.

Ku nkunga y’undi mushinga witwa ARECO-Rwanda Nziza biturutse na none ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (Union Europeenne), bamwe mu baturage baturiye ikirunga cya Muhabura bakoze amashyirahamwe atubura imigano.
Iyo migano batangiye gutubura bayikoresha mu kurwanya isuri iterwa n’amazi menshi aturuka muri icyo kirunga. Bakayitera ku mikoki inyuramo ayo mazi, igakomeza ubutaka.
Rwaretse Simon, utuye mu Murenge wa Rugarama, avuga ko imigano batubura, bayigurisha. Urugemwe rumwe barugurisha amafaranga y’u Rwanda 500.
Rweretse avuga ko bagitangira batubuye ingemwe z’imigano 3500, bayigurisha ku mafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi 750. Ayo mafaranga babonye bwa mbere batangiye kiyikenuramo.
Agira ati “Ayo mafaranga ya mbere rero akiboneka, kubera ko ari bwo twari tugitangira kwiyubaka, twakoze uko dushoboye buri wese abonaho udufaranga, ku buryo yatanga Mituweri cyangwa se yaguramo akambaro keza.”

Akomeza avuga ko bakomeje gutubura imigano ari na ko bakomeza kubona amafaranga menshi, bakomeza kwikenura ku buryo ngo hari n’abaguze inka, basana amazu yabo yari ashaje abandi nabo barihira abana babo amashuri yisumbuye ndetse na kaminuza.
Rweretse avuga ko gutubura imigano byatumye abasha kurihira umwana we amashuri yisumbuye, aho atanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 buri gihembwe.
Akomeza agira ati “Nanjye inzu yanjye yari ibyondo, ariko ubu ugezeyo nashoboye kuyitera umucanga.”
Imigano bayikoramo ibikoresho bitandukanye
Imigano bateye yatangiye gukura maze ngo bashaka uburyo na yo bayibyaza umusaruro bakoramo ibikoresho bitandukanye bibaha amafaranga.

Mutuyimana Christine, utuye mu Murenge wa Rugarama, avuga ko bakoze ihuriro rikorera mu kigo gitunganya imigano gikorera muri uwo murenge.
Bakora ibikoresho bitandukanye birimo amavaze yo guteguramo indabo, imitako yo mu nzu, ingofero, imishito yo kotsaho mushikaki, intebe zo kwicaraho n’ibindi bitandukanye.
Akomeza avuga ko ibyo bikoresho babigurisha ku bantu batandukanye mu Rwanda. Ndetse ngo hari n’ibyo bagurisha muri Uganda, bakabonamo amafaranga.
Ku giti cye, Mutuyimana avuga uburyo yikuye mu bukene, agira ati “Kubera ko iwacu twari dutuye ahantu mu cyaro munsi y’ikirunga, ikintu cya mbere nabanje kwigezaho ni amatara y’imirasire y’izuba.

Ubu mfite amashanyarazi iwanjye. Kandi mfite n’urugo n’abana turi ku gipimo cyiza ku buryo nanjye mba intangarugero no mu bandi.”
Akomeza avuga ko yabashije no kugura amatungo magufi. Ubu akaba ageze ku matongo 20 agenda yoroza abandi baturage.
Muri iryo huriro barimo, ngo bashobora kwinjiza amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 250 buri kwezi, utabariyemo inyungu.
Muri iryo huriro rigizwe n’abantu bagera kuri 60 baba abagore, abagabo ndetse n’urubyiruko, bose bahamya ko babasha kubona amafaranga buri kwezi bakikenura.
Isoko riracyari rito
Mutuyimana avuga ko ariko batari babona isoko rirambye mu Rwanda bagurishamo ibikoresho bakora. Ibikoresho bimwe ngo babigurisha abantu ku giti cyabo ibindi bakabigurisha muri Uganda, bahawe komande.
Tariki ya 13 Gicurasi 2015 ni bwo umushinga BamBu washoje ibikorwa byawo mu Karere ka Burera. Bivuga ko ibikorwa wateragamo inkunga babisigiye abaturage, bakazajya ari bo babyicungira, bagakomeza kubyaza umusaruro imigano.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko uwo mushinga ubasigiye byinshi by’ingirakamaro: Imigano wateye yarwanyije isuri iva mu ibirunga kandi ngo izanakomeza gutuma nta hindagurika ry’ikirere riba muri ako karere.

Usibye imigano yatewe ku nkengero za pariki y’ibirunga, yanatewe ku nkengero z’ikiyaga cya Burera ndetse no ku nkengero z’igishanga cya Rugezi. Sembagare avuga ko iyo migano ibungabunga icyo gishanga ndetse n’icyo kiyaga.
Agira ati “Yaradufashije cyane kuko nk’uko mubizi Rugezi ni yo kigega cya biriya biyaga (Burera na Ruhondo). Ni ukuvuga ngo rero rurirya Rugenzi rudafashwe neza, isuri ikarujyamo, ibitaka bikuzuramo, rwakama, rukamye n’ibiyaga byakama! Bikamye rero ni ukuvuga ngo umuriro ntiwaboneka, inganda ntizakora bityo igihugu cyahahombera.”
Akomeza avuga ko uwo mushinga wo gutera imigano hirya no hino mu karere ayoboye utazahagarara. Ngo bazakomeza kubungabunga ibyo basigiwe n’umushinga BamBu, ubundi hashakwe ubundi buryo gutera imigano byakomeza.
Abivugira ko ngo akarere ka Burera kagizwe n’imisozi miremire kandi ifite ubutaka bworoshye ku buryo butabungabunzwe bwatwarwa n’isuri.
Umushinga BamBu usize uteye imigano ahantu hanga na Hegitari 329. Kugira ngo icyo gikorwa gishoboke, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi watanze inkunga y’ama-euro abarirwa mu bihumbi 473, mu mafaranga y’u Rwanda ni abarirwa muri Miliyoni zirenga 378.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|