Burera: Amazu y’abirukanwe muri Tanzaniya araba asakaye bitarenze Werurwe 2014

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko imiryango y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya, yatujwe muri ako karere, igiye kubakirwa bidatinze kuburyo bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2014 amazu yabo azaba asakaye.

Mu karere ka Burera hatujwe imiryango 29 y’abirukanwe muri Tanzaniya. Mbere y’uko bubakirwa babanje gutuzwa ahantu hamwe: mu murenge wa Nemba ahari imiryango 12 igizwe n’abantu 42 ndetse no mu murenge wa Rwerere ahari imiryango 17 igizwe n’abantu 34.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko bagomba kurangiza kubakira abo Banyarwanda kuburyo mu kwezi kwa 03/2014 amazu yabo azaba asakaye. Bazubakirwa mu murenge wa Rusarabuye, Bungwe, Gatebe na Rwerere.

Abo Banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bakiriwe mu karere ka Burera tariki ya 08/01/2014. Baje bafite ibiribwa bazifashisha mu gihe cy’amezi atatu. Ibyo biribwa bigizwe n’ibishyimbo, ibigori ndetse n’amavuta.

Gusa ariko ubuyobozi bw’akarere ka Burera nabwo bufasha abo Banyarwanda mu buryo butandukanye: babaha ibikoresho bitandukanye byo mu rugo, bafasha abana kujya kwiga ndetse banabafasha mu bijyanye no kwivuza.

Aya mazu aherereye mu murenge wa Nemba mu karere ka Burera ni amwe acumbikiwemo Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya.
Aya mazu aherereye mu murenge wa Nemba mu karere ka Burera ni amwe acumbikiwemo Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya.

Kuri ubu ubuyobozi bw’imirenge, uko ari 17 igize akarere ka Burera, nabwo bwafashe ingamba zo gufasha abo Banyarwanda. Bazajya abasura babazaniye ibyo kurya ndetse n’ibindi bikoresho bakenera.

Aba banyarwanda batujwe mu karere ka Burera ni bamwe mu babarirwa mu bihumbi 14 n’imisago birukanwe muri Tanzaniya muri Kanama 2013. Ubwo abo Banyarwanda bakirirwaga mu ntara y’Uburasirazuba babanje gutuzwa mu nkombi ya Kiyanzi na Rukara ziri mu karere ka Kayonza na Kirehe.

Nyuma haje gufatwa ingamba ko bagomba kwimurwa bakajya hamwe n’abandi Banyarwanda mu turere dutandukanye tw’u Rwanda kugira ngo nabo biyumve ko ari Abanyarwanda kandi ko bari mu gihugu cyabo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

kandi akarere kacu kazakomeza kwesa imihigo utundi tugisinziriye gusa ntakiza nko kuza iwanyu ugasanga abavandimwe bagutegereje bakakwakira neza bakanagufasha kwigira reka nshimire akarere kacu kabisa ntako katagira.

Hitimana yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

nukuri nibagire vuba baruya nabo bature neza kuko n’anyarwanda kandi twagakwiye kwishimira ukuntu twabyitwayemo

colette yanditse ku itariki ya: 10-02-2014  →  Musubize

mureke dufashe aba bene wacu batahutse kubabonera aho baba maze tubibagize ibibazo barimo mu buhunzi

giti yanditse ku itariki ya: 10-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka