Bugesera: RRA yatangije igikorwa cyo kwakira imisoro yakirwaga n’akarere

Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (Rwanda Revenue Authority/ RRA) n’akarere ka Bugesera batangije ku mugaragaro igikorwa cyo kurekera RRA kuyobora no kwakira imisoro yemejwe ko izajya yakirwa n’icyo kigo ariko yarahoze yakirwaga n’akarere.

Gutangirana n’uku kwezi kwa Werurwe umusoro w’ipentente, umusoro ku bukode bw’amazu ndetse n’umusoro ku mutungo utimukanwa byashyizwe mu misoro itatu izajya yakirwa na RRA ikaba yaravanywe mu nshingano z’uturere twose mu Rwanda.

Umusoro ku mutungo utimukanwa utangwa n’umuntu ufite impapuro mpamo z’ubutaka, naho abafite amasezerano y’ubukode bo bagatanga umusoro ku bukode bw’ubutaka; nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis.

Hari abaturage bagaragaje impungenge ko batarasobanukirwa n’izo mpinduka ziriho mu gutanga uyu musoro, umuyobozi w’akarere ka Bugesera akaba yavuze ko kuri buri bwoko bw’umusoro umuturage agizeho ijijinganya aba akwiye guca ku bakirizi b’imisoro mu mirenge kugira ngo babuzurize impapuro z’umusoro bagomba kwishyura, ubwoko bw’umusoro bagomba gutanga ndetse n’ibindi bisobanuro bya ngombwa.

Umuyobozi w'akarere ka Bugesera asobanura ibijyanye n'umusoro n'amahoro.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera asobanura ibijyanye n’umusoro n’amahoro.

Komiseri Drocella Mukashyaka ushinzwe abasora akaba n’umuvugizi w’ikigo cy’imisoro n’amahoro avuga ko hakenewe ubufatanye mu gukomeza gusobanurira abasora impinduka zigaragara mu gukusanya imisoro yakwaga n’akerere.

Yavuze ko habaho ubwo impinduka zizana ingorane, ariko kubikemura ngo ni ugusobanurira neza abaturage uburyo bikorwa kandi ngo ababishinzwe bagomba kubyuzuza nk’inshingano z’akazi ndetse n’abaturage bakabyubahiriza kuko ari umusanzu wa buri wese mu kwiyubakira igihugu.

Ngo n’ubwo hari ubwoko bw’imisoro izajya yakirwa na RRA, ayo mafaranga ngo azakomeza kuba ay’uturere tuzajya dukoresha mu gusohoza inshingano, ahubwo RRA ikaba yaritabajwe nk’urwego rishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro kandi rubifitiye ubushobozi n’ubunararibonye kuko ngo hari aho batakurikiranaga neza imwe mu misoro uturere ntutuyinjize uko bikwiye.

Aya mavugurura areba iyo misoro itatu, andi mahoro yari asanzwe atangwa arimo nk’ay’umuntu ushoye imyaka ku isoko, imodoka ipakiye ibicuruzwa runaka, amafaranga atangwa n’abakoresha ibimpoteri runaka n’ibindi bisoreshwa byemejwe n’inama njyanama y’akarere, yose azakomeza kwakirwa n’akarere.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

kimwamwanya no guhengeka ijosi mu mafuti gusa, banz a ucyemure ikibazo cyakarengane n’umutekano muke urangwa mun karere uyobora!!!umuyobozi urangw ano gusunikira abandi amdosiye ntaba ari umuyobozi!!!ibibera bugesera byose ni wowe ubiri inyuma!!!!

karamba yanditse ku itariki ya: 26-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka