Bugesera: COPEDU yoroje inka abapfakazi ba Jenoside batishoboye
Koperative yo kubitsa no kuguriza Duterimbere-COPEDU Ltd, tariki 29/06/2013, yahaye abapfakazi inka eshanu zifite agaciro ka miliyoni hafi eshatu z’amafaranga y’u Rwanda bo mu Murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera.
Nyuma yo kunamira inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Ntarama, abakozi ba COPEDU Ltd berekeje mu Mudugudu wa Rwangara, ahatuye abapfakazi bari bageneye kuremera, babaha inka.

Mukamanzi Florida ndetse na bagenzi be bahawe inka, bashimiye cyane koperative COPEDU yabatekereje ikaba ibahaye n’uburyo bwiza bwo kwigira.
Yagize ati “Inka duhawe ni ikimenyetso cyiza cyane kitugaragariza ko Abanyarwanda bagifite umutima utabara, kandi nizera ko kuva ubu tutakibarizwa mu batishoboye kubera ko duhawe inka”.
Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya COPEDU Ltd, Sano Anselme, yashimangiye ko ubufasha batanze bufite umusaruro urambye, bityo anashishikariza aborojwe kwita ku matungo yabo neza kugira ngo bazoroze n’abandi.

Yagize ati “Turashaka ko ubutaha mwazadutumira mutubwira ko hari abandi mwakuye mu batishoboye biturutse ku cyororo muzakura kuri izi nka”.
Yanababwiye ko izo nka bahawe zizabashafa muri byinshi kuko zizabaha ifumbire maze umusaruro wabo ukazamuka ndetse bakabona amata azatuma barwanya indwara zitandukanye haba mu bakuru no mu bana.

Ku rwibutso rwa Ntarama, aba bakozi ba COPEDU Ltd basobanuriwe inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo mbere yo kwicwa urwagashinyaguro.
Aho ku rwibutso rwa Ntarama batanze inkunga y’amafaranga ibihumbi 150 yo gufasha urwo rwibutso gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|