Bugesera: Abikorera barashimirwa uruhare bagira mu kuzana impinduka mu karere
Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Uwamariya Odetta arashima abikorera bo mu karere ka Bugesera kubera uruhare bagira mu kuzana impinduka muri ako karere.
Ibi yabitangaje kuwa 19/03/2014 ubwo yasuraga ibikorwa by’iterambere birimo inganda na hoteri y’inyenyeri enye yubakwa mu nkengero z’umujyi wa Nyamata uri mu karere ka Bugesera.

Guverineri Uwamariya yavuze ko abizeza ubuvugizi ku nzitizi bafite zirimo amazi n’umuriro w’amashanyarazi, aho yavuze ati “Ni ibikorwa mu byiza bijyanye n’icyerecyezo igihugu gifite mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’igihugu n’intara muri rusange, mbijeje inkunga n’ubuvugizi bukenewe bwose.”
Mu nganda zasuwe, harimo urwitwa Trust rukora ibikoresho by’isuku n’impapuro byose bikorwa haherewe ku mpapuro zakoreshejwe. Uru ruganda rukoresha abakozi 150 kandi ngo ibyo rukoresha hafi ya byose biboneka mu Rwanda.

Urundi ruganda umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba yasuye ni urwitwa Crystal Bottling ruherereye mu murenge wa Ntarama aho mu Bugesera, rwenga ibinyobwa bidasembuye. Uru ngo rukoresha abakozi 158, abenshi bakaba ari abaturage bo mu Bugesera.
Muri aka karere kandi hagiye kuzura hoteli LA PALISSE ishami rya NYAMATA, ngo izaba iri ku rwego rw’izo bita izo mu cyiciro cy’inyenyeri enye. Ibikorwa byo kuyubaka ngo bigeze kuri 85%. Ubuyobozi bwayo buvuga ko abaturage 300 bazahabwa akazi iyo hoteri nitangira gukora.

Brigadier General Andrew Kagame uyobora ingabo mu mujyi wa Kigali n’intara y’Iburasirazuba yasabye abayobozi mu karere ka Bugesera kurushaho kubungabunga umutekano kuko udahari n’ibikorwa by’iterambere nk’ibyo babonye bidashobora kugerwaho.
Mu rwego rwo gufasha abayobozi b’ibanze kubungabunga umutekano babona amakuru banayageza ku nzego bakorana, guverineri Uwamariya yavuze ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha 2014/2015 uzatangira mu kwezi kwa karindwi ngo abakuru b’imidugudu nabo bazoroherezwa kubona uburyo bw’itumanaho.

Aba bayobozi na bagenzi babo bose bakorana mu nzego z’ibanze basabwe kurushaho kwita ku iterambere ry’umuturage, kurwanya akarengane na ruswa kandi bagaharanira gutanga service nziza.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abikorera bagira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu kandi bafasha leta mu kwihutisha iterambere kuba governor yashimira abo mu Bugesera barabikwiye kuko akarere kacu kari kwihuta mu iterambere kandi abikorera babifitemo uruhare runini.