Bugesera: Abanyeshuri ba Nyakinama batangariye iterambere abaturage bakesha amashanyarazi

Abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama batangariye iterambere abaturage b’Akarere ka Bugesera bamaze kugeraho barikesha umuriro w’amashanyarazi ndetse no gukoresha biogas mu ngo zabo.

Ibi aba banyeshuri babitangaje kuwa 03/02/2015 ubwo bari muri ako karere bareba uko amashanyarazi amaze guteza imbere abaturage ndetse n’uruhare rwayo mu kubungabunga umutekano.

Muri gereza ya Rilima abo abanyeshuri basobanuriwe uko bakoresha biogas mu bikorwa byabo byo guteka.

Uyu mugororwa arabasobanurira uko Biogas ikora.
Uyu mugororwa arabasobanurira uko Biogas ikora.

Abo banyeshuri beretswe uburyo umwanda uva mu bwiherero ndetse n’ukomoka ku matungo boroye bawukoresha batekera abagororwa bagera hafi ku bihumbi 2800 bafungiye muri iyo gereza.

Ngo bataratangira gukoresha biogas iyo gereza yakoreshaga amasiteri agera kuri 20 ku munsi mu bikorwa byo guteka bikabatwara amafaranga menshi nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’iyi gereza Supt. Muhizi Portais.

Ati “isiteri imwe y’inkwi igura amafaranga ibihumbi bitanu, ubu ayo mafaranga ntitukiyatanga kuko dusigaye dukoresha biogas, ibyo bikaba byaratumye gereza irokora amafaranga menshi yagenderaga mu kugura ibicanwa”.

Aha bari bamaze gusura SACCO ya Rweru ngo barebe uko umuriro w'amashanyarazi yifashishwa mu kazi ka buri munsi.
Aha bari bamaze gusura SACCO ya Rweru ngo barebe uko umuriro w’amashanyarazi yifashishwa mu kazi ka buri munsi.

Ngo uretse gucana binabafasha kubona ifumbire nziza bafumbiza imirima yabo bigatuma babasha kweza imyaka.

Uru rugendo aba banyeshuri barukoze kugira ngo banoze ubushakashatsi barimo bareba uko amashanyarazi amaze guteza imbere abaturage ndetse n’uruhare rwayo mu kubungabunga umutekano.

Gusa ngo batunguwe n’iterambere amashanyarazi amaze kugeza ku baturage kuko byatumye bihangira imirimo ndetse banongera amasaha yo gukora, nk’uko bivugwa na Major Mutabazi Deo, umwe muri abo banyeshuri.

“Twatangajwe n’uko twabonye abaturage barihangiye imirimo kubera amashanyarazi yabegerejwe, ubusanzwe bavaga mu bucuruzi bwabo kare bagira ubwoba ngo abajura batabambura ariko ubu basigaye bakora ndetse bakenda kugeza hafi mu gitondo”, Major Mutabazi.

Abagezweho n'umuriro w'Amashanyarazi bihangiye umurimo.
Abagezweho n’umuriro w’Amashanyarazi bihangiye umurimo.

Major Mutabazi avuga ko uretse ibyo, amashanyarazi yatumye umutekano w’abaturage ucungwa neza kuko ahabaga abazamu benshi kubera umwijima bagabanutse kuko bagiye bashyiraho amatara abamurikira ntibigorane kuhacungira umutekano nko ku isoko, banki, amaduka n’ahandi.

Kuri ubu mu Karere ka Bugesera, abagera kuri 19% nibo bakoresha umuriro w’amashanyarazi. Naho ingo 252 nizo zikoresha biogas ndetse n’ingo 1065 zigakoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, ibyo byose ngo bikaba byaragize uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage.

Bimwe mu byo basuye bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba.
Bimwe mu byo basuye bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iri niryo ubundi bita iterambere, iyo ubona urubyiruko nk’uru rumaze kwiteza imbere ku buryo bukomeye

Peace yanditse ku itariki ya: 4-02-2015  →  Musubize

iteramber ry’u Rwanda riri kwihuta bazagende igihugu cyose bazasanga hari byinshi bimaze kwigerwaho twaratira abanyamahanga

ganza yanditse ku itariki ya: 4-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka