Bruxelles: Perezida Kagame yatanze umuti wo kuzahura iterambere ry’isi

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ku mugabane w’u Burayi ihuje abayobozi bakomeye ku isi, yiga ku buryo bwo kongera uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’ibihugu.

Perezida Kagame ari kumwe n’abayobozi n’abandi bantu bakomeye ku isi barenga 5.000, baturutse mu biuhugu 140 byo ku isi, bahuriye mu nama yiswe EDD 2017 (European Development Days conference) iteraniye i Bruxelles mu Bubiligi.

Ikiganiro Perezida Kagame yatanze kibanze ku “iterambere ry’abikorera, uburinganire bw’abagore n’abagabo no guteza imbere urubyiruko.”

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ku mugabane w'u Burayi
Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ku mugabane w’u Burayi

U Rwanda nka kimwe mu bihugu bihabwa inkunga n’umugabane w’u Burayi kandi rugashimirwa kuba ruyikoresha neza,wabaye umwanya mwiza wa Perezida Kagame wo gusangiza ibindi bihugu uburyo imiyoborere mu Rwanda igira uruhare mu iterambere.

Inama ya EDD 2017 izigira hamwe ingingo eshatu z’ingenzi ari zo “Ishoramari mu isi n’abayituye, Ishoramari mu Iterambere n’Ishoramari mu byerekeye Amahoro n’Ubutwererane.”

U Rwanda rubona inkunga z’Ikigega cy’Uburayi cy’Iterambere EDF (European Development Fund). Hari amasezerano yasinywe muri Nzeli 2016 ya miliyoni 460 z’Amayero izakoreshwa hagati ya 2014-2020. 80% by’iyi nkunga yagenewe gutera inkunga ingengo y’imari ya gahunda zigamije guteza imbere ibijyanye n’ingufu n’ubuhinzi.

Izindi nzengo ziterwa inkunga zirimo urwego rw’imiyoborere, sosiyete sivile na gahunda zo kubaka ubushobozi.

Ku wa kane tariki 8 Kamena 2017, nabwo Perezida Kagame azagirana ikiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel.

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi bubarirwa muri miliyoni 61.7 z’Amadorari y’Amerika, mu gihe ibikorwa by’ishoramari by’Ababiligi biri mu Rwanda bibarirwa ku gaciro ka miliyoni 31 z’Amadorari y’Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Buri gihe president wacu aba afite ingingo ihamye yo kubabwira kandi ikabageraho bose bakayumva , abanyabrayi rero bareke kumva aribo bagena uko abanyafrika tubaho , ahubwo bumveko turi abafatanya bikorwa ubundi dushyire hamwe isi igire amahoro

kalisa yanditse ku itariki ya: 7-06-2017  →  Musubize

Iterambere ry’u Rwanda rimaze gushinga imizi kubera ko ryubakiye ku nzego zifatika, ibyo twabishimira Paul kagame tunamusaba kudakura mu ruge

Murangwa yanditse ku itariki ya: 7-06-2017  →  Musubize

Komeza imihigo Rwanda dukunda, maze ijambo ryawe riguhe ijambo

Gitera Alpha yanditse ku itariki ya: 7-06-2017  →  Musubize

Inama H.E atanga zikunze kuba ari ingenzi kuko ni umwe mubayobozi beza isi ifite ku buryo bunafatika, twe abanyarwanda twamubonyeho umucunguzi

Lydia yanditse ku itariki ya: 7-06-2017  →  Musubize

Paul Kagame aho yageze ibibazo birakemuka, mzehe kijana wacu turakwemera

Karina yanditse ku itariki ya: 7-06-2017  →  Musubize

that’s my president, i admire him a lot , he made our country resilient, its a great lesson to the whole world

kirenga yanditse ku itariki ya: 7-06-2017  →  Musubize

nanjye rteka mbabwire nti nibaze mu rwanda baze kwigira kuri byinshi tumaze kugeraho

lambert yanditse ku itariki ya: 7-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka