BK Foundation na GIZ biyemeje gufasha ba rwiyemezamirimo kubona inguzanyo ya Miliyoni 30

BK Foundation ku bufatanye n’Ikigo cy’u Budage cy’Iterambere (GIZ), batangije umushinga uzafasha ba rwiyemezamirimo by’umwihariko urubyiruko, kubona inguzanyo igera kuri Miliyoni 30 Frw yishyurwa nta nyungu.

BK Foundation na GIZ biyemeje gufasha ba rwiyemezamirimo kubona inguzanyo ya Miliyoni 30Frw
BK Foundation na GIZ biyemeje gufasha ba rwiyemezamirimo kubona inguzanyo ya Miliyoni 30Frw

Ni umushinga wiswe ‘Urumuri’ watangijwe ku mugaragaro ku wa Kane tariki 06 Werurwe 2025, hagamijwe gufasha ba rwiyemezamirimo bato by’umwihariko urubyiruko, abakobwa n’abagore hamwe n’abafite ubumuga, bafite imishinga iri munsi ya Miliyoni 500Frw imaze nibura igihe cy’amezi atandatu ikora.

Uyu mushinga uzibanda cyane kuri ba rwiyemezamirimo bafite intego yo kwagura ibikorwa byabo, barengera ibidukikije no gukoresha neza umutungo kamere, ahazatoranywa imishinga 100 myiza kurusha iyindi, hanyuma ba nyirayo bakazahabwa amahugurwa atandukanye yiganjemo ajyanye n’uburyo bashobora kwaguramo ibikorwa byabo.

Nyuma yayo mahugurwa hakazatoranywamo imishinga 30 yahize iyindi, ari na yo izahabwa inguzanyo yishyurwa nta nyungu mu gihe cy’imyaka itatu, buri umwe akazahabwa guhera kuri Miliyoni 5 kugera kuri 30 bitewe n’ibyo azakenera, bakazanaherekezwa mu gihe cy’amezi atandatu bafashwa kuwushyira mu bikorwa.

Ubuyobozi bukuru bwa GIZ mu Rwanda, buvuga ko u Rwanda rubinyujije muri Minisiteri y’Ibidukikije muri gahunda zitandukanye, rwihaye intego yo kuzagera mu 2030 rumaze kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38%, ikaba ari intego nini ikeneye andi maboko kugira ngo izagerweho, ari na yo mpamvu bahisemo gutanga umusanzu wabo babinyujije mu gutera inkunga imishinga ya ba rwiyemezamirimo bafite intego yo kwagura ibikorwa byabo, barengera ibidukikije no gukoresha neza umutungo kamere.

Hatanzwe ibiganiro bitandukanye
Hatanzwe ibiganiro bitandukanye

Anita Ikirezi ni umujyanama mu bijyanye na tekiniki yo kubyaza imyanda umusaruro muri GIZ, avuga ko nyuma yo gukora ubukangurambaga butandukanye ku mishinga irengera ibidukikije, basanze hari ikibazo cyo kubona igishoro kuri barwiyemezamirimo babirimo.

Ati “Twashatse uburyo twakorana na ba rwiyemezamirimo, tukaba twaboneraho kubatoza inshingano z’uko amafaranga bayakoresha mu kubyara andi no kubaka imishinga yabo ikagera kure. Tubona ko ari na ngombwa kwinjizamo ibigo nka banki, kuko iyo dushishikariza abantu gukora imishinga irengera ibidukikije ntabwo twebwe nk’abaterankunga tuzaramba, imishinga tuba dukorana nabo irarangira. Ni byiza ko twashyiramo amabanki, kuko ni yo azakomeza gukorana na ba rwiyemezamirimo mu buryo burambye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, avuga ko bari basanzwe bafite gahunda ya ‘Urumuri Initiative’, itandukaniro ririmo rikaba ari uko iyatangije izibanda cyane ku kurengera ibidukikije no gukoresha neza umutungo kamere.

Ati “Ikindi ni uko twongeyemo undi mufatanyabikorwa ari we GIZ, dufatanyije twabashije kongera inguzanyo twahaga ba rwiyemezamirimo, aho rwiyemezamirimo umwe yajyaga muri iyi gahunda akabona Miliyoni eshanu zishyurwa nta nyungu, ubu ashobora kubona izigera kuri 30 zishyurwa nta nyungu.”

Ingrid Karangwayire
Ingrid Karangwayire

Arongera ati “Ibyo bishobora kubafasha gukora akazi kabo badafite ikintu cyo kugira impungenge zijyanye no kwishyura inyungu ziba ziri ku nguzanyo baba bafashe, bakayishyura mu myaka itatu kugira ngo bahe amahirwe n’abandi, kuko atari umushinga uzaza rimwe ugahita uhagarara.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Beatrice Cyiza, avuga ko mu rwego rwo kurengera ibidukikije, nka Minisiteri bafite ingamba zitandukanye bagiye bashyiraho.

Ati “Izo ngamba tuba twarazishyizeho zifite ibikorwa bigamije kurengera ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kubaka ubudahangarwa n’ibindi, bikaba bifite ingengo y’imari yabifasha gushyirwa mu bikorwa. Iyo ngengo y’imari rero ni nyinshi kuko nka NDC (National Determine Contribution) kugira ngo zishyirwe mu bikorwa kugera mu 2030, bizadusaba hafi Miliyari 11 z’Amadolari kandi tumaze kubona hafi Miliyari 6 zirengaho gato.”

Arongera ati “Bivuga ngo ntabwo ari Leta yonyine igomba gukora kugira ngo tube twaziba icyo cyuho, ahubwo abikorera n’ingenzi cyane ku buryo twumva ko bakwiye gufata iya mbere, kuko kugira ngo Igihugu gitere imbere abikorera nibo bafata iya mbere bakazamura Igihugu. Natwe kugira ngo tugere kuri iyo ntego abikorera ni ngombwa ko baza.”

Muri gahunda zo gufasha ba rwiyemezamirimo bato kwiteza imbere, BK Foundation yari isanzwe ikora, imaze gufasha abarenga ku 200, aho 60% byabo ari abagore.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije, Beatrice Cyiza
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Beatrice Cyiza

Mu 2030 u Rwanda ruteganya kuba rwagabanyije ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38%, bingana na toni 4.6, hakazakenerwa Miliyari 11 z’Amadolari kugira ngo bigerweho.

Umuyobozi Mukuru wa GIZ ku rwego rw'Igihugu mu Rwanda no mu Burundi, Maik Schwarz
Umuyobozi Mukuru wa GIZ ku rwego rw’Igihugu mu Rwanda no mu Burundi, Maik Schwarz
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka