Bite by’umuhanda mushya uva mu Mujyi ugana Nyabugogo? (AMAFOTO)
Umuhanda mushya uturuka mu Mujyi ugana Nyabugogo umaze igihe gito ubaye nyabagendwa n’ubwo igice cyawo cyo kuva ahazwi nko kuri Yamaha kugera Nyabugogo kitararangira neza.
Uwo muhanda ni umwe mu mihanda Umujyi wa Kigali watangiriyeho gahunda yo kwagura imihanda ingana n’ibirometero 52 muri 2017.
Uwo muhanda utegerejweho koroshya ubuhahirane n’ubucuruzi, kuko ukoreshwa na benshi. Ubushize twari twabagejejejo uko umuhanda uturuka i Remera - Prince House kugera Rwandex uri gukorwa.
Kigali Today yarahanyarukiye kugira ngo irebe uko abagenzi bitabira kuwukoresha mu gihe imirimo yo kuwagura igeze ku musozo. Yabateguriye iyi nkuru mu mafoto:
Andi mafoto menshi ajyanye n’uyu muhanda kanda AHA
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ibitekerezo
( 2 )
Nyabuna wowe wakoze iyi nkuru ihutire gukosora uko wakurikiranije aya mafoto kuko hari iyakuvangiye.
Thx
Alias yanditse ku itariki ya: 3-11-2017 → Musubize
Nyabuna wowe wakoze iyi nkuru ihutire gukosora uko wakurikiranije aya mafoto kuko hari iyakuvangiye.
Thx
Nıshımıye ıterambera bwana prezıda wacu polo kagame akomeje kutugezaho ımana ızamuhe kuramba ımyaka ıgıhumbı ndı motr nıtwa uwuhoraho ıdlıssa kıcukıro thanks