Bite by’imijyi izunganira Kigali mu kwihutisha iterambere?
Kuva leta yatangiza gahunda yo gukwirakwiza ibikorwaremezo mu mijyi y’uturere dutandatu tuzajya twunganira Umujyi wa Kigali, ibikorwaremezo byamaze kugezwamo byatangiye guhindura isura yaho.

Nyuma y’ibarura rusange ryakozwe mu 2012 rikagaragaza ko 85% by’abatuye mu Rwanda basaga miliyoni icyenda batuye mu bice by’icyaro, nibwo Guverinoma yahise itangira gahunda yo kubaka imijyi itandatu izatera imbere kugira ngo izunganire Kigali, bityo ubucucike bugabanuke muri Kigali.
Leta yabikoze ishaka kuzamura serivisi ziboneka mu Mujyi wa Kigali kugira ngo, abahunga icyaro na bo bashobore kubona akazi kenshi, imibereho myiza, ikemurwa ry’ibibazo no kwegerezwa ubuyobozi, bityo bigabanye umubare w’abava mu cyaro.
Iyo gahunda yagiye inakurikiranwa mu nama z’imishyikirano zabaye kuva icyo gihe, itegaya ko imijyi nka Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi igomba kwitabwaho muri gahunda y’imbaturabukungu igamije kurwanya ubukene (EDPRS 2).

EDPRS 2 iteganya ko iyo mijyi igomba gutezwa imbere ikaba imijyi iri hejuru kandi y’ishoramari.
Nyuma y’imyaka itandatu gahunda iratanga icyizere muri rusange cyane cyane nko mu mijyi ya Muhanga na Huye yatangiye kuvugururwa.
Bamwe mu baturage bavuga ko kubona ibikorwaremezo nk’imihanda hari icyo byongereye ku buzima bwabo bwa buri munsi, aho byabagabanirije imvune bikanabongerera amahirwe.

Turimunkiko Innocent ukora akazi ko kwikorera imbaho azivanye mu “Gakiriro” gashya ka Muhanga, avuga ko gutunda imbaho zo kugurisha yishyuraga agera ku 1500Frw kandi abazitwaye ku igare bakazitwara nabi ndetse zigatinda mu nzira ariko ubu yishyura 100Frw gusa mu minota micye zikaba zigeze aho azijyanye.
Agira ati “Aho hashyiriwemo kaburimbo ibintu byaroroshye cyane, uburyo dutwaramo imbaho bugenda butworohera. Kuva aha umanuka ugera kuri kaburimbo (harimo intera ingana n’ikilometero kimwe) usanga hagendeka neza.”

Ikorwa ry’uwo muhanda ugana ku Gakiriro ntiryafashije abaguzi gusa, ahubwo ryongereye n’umubare w’abashora imari mu gutunganya imbaho, aho ako Gakiriro kamaze kugerwamo n’abashoramari bagera kuri 290, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice.
Ati “Ni ngombwa kugura ubutaka tukabuteganya noneho umushoramari yaza tukabona aho tumushyira bimworoheye.”
Imihanda imaze gukorwa muri ako karere ntiyagize uruhare mu kuzamura ubukungu gusa, ahubwo yanafashije bakenera serivisi z’ubuvuzi muri rusange.
Dr. Nteziryayo Philippe, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabgayi, avuga ko ikorwa ry’umuhanda unyura kuri ibyo bitaro ukanashyirwamo amatara, byakemuye ikibazo cy’abarwayi bazanwaga mu modoka zikanyura mu mihanda y’ibitaka zibacekagura.
Ati “No mu gihe cy’izuba, nta vumbi rikihaba cyane, dore ko na ryo ari ribi, kuko rishobora gutera indwara (infections), icyo kibazo cyavuyeho ubu abarwayi bagana ibitaro igihe cyose. Ikindi amatara yo kumuhanda yatumye haba nyabagendwa igihe cyose.”

Ikorwa ry’umuhanda ryatumye ibyo bitaro byiyemeza kongera serivisi byatangaga. Ku ikubitiro bakaba bateganya kuhazana icyuma cya Sikaneri gikoreshwa mu gupima mu mubiri w’umuntu imbere batamubaze. Ubusanzwe abagikeneraga muri aka gace byabasabaga kugisanga mu bitaro byitiriwe umwami Faical.
Mu gihe muri Muhanga ibikorwa remezo birimo imihanda bisa n’aho byageze ku musozo, muri Huye ho birarimbanije.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange, yemeza ko iyubakwa ry’imihanda ya kirometero eshanu, ryahise rizamura agaciro k’ibibanza byo guturamo cyane cyane mu duce twa Ngoma na Tumba.
Ati “Iyo mihanda yose iri mu gice cyahariwe umujyi, ni ukuvuga ko ari iyo guteza umujyi imbere, kongera ibikorwaremezo ndetse no gukomeza gufasha abaturage guhahirana.”

Sebutege ariko avuga ko igishimishije kurushaho ari ibikorwa by’iterambere byari byarubatswe muri aka karere ariko bikabangamirwa no kuba nta mihanda myiza byagiraga. Akizeza ko ibikorwa nk’ibyo bizagira uruhare mu gukumira abashoramari batwaraga imari yabo mu bindi bice nka Kigali.
Biteganijwe ko guha ubushobozi iyo mijyi bwo kugera ku rwego rwa Kigali, bizarangira bitwaye akabakaba Miriyari 80Frw.
Iyo mihanda niyuzura, izafasha leta gushyira mu bikorwa gahunda yayo y’icyerekezo 2020, aho Abanyarwanda 35% bazaba batuye mu mijyi kandi batuye neza naho abagera kuri 80% batuye mu midugudu.
Ohereza igitekerezo
|
Niba izi coment muzisoma mujye mudukorera ubuvugizi ,nubwo i Muhanga imihanda irimo gukorwa ariko ruhurura zirasamye mu ngo z’abaturage ,ugana kuri stade ya Muhanga mu rutenga rwose hari ruhurura bahashyize ba canalisa amazi nubu Akarere na Horizon banze kuyipfuka imyaka ibaye hafi itatu rwose kandi iratubangamiye kubera umwanda uyibamo nkubu ku zuba umunuko ni wose rwose birakwiye ko iriya ruhurura ipfundikirwa nkuko bakomeje kubitwizeza .