Birwa I: Bashyikirijwe inka 9 bari bemerewe na RDF

Abaturage bo ku kirwa cya Birwa ya mbere giherereye mu kiyaga cya Burera, mu Murenge wa Kinoni, mu Karere ka Burera, bashyikirijwe inka icyenda bari bemerewe n’ Ingabo z’u Rwanda, (RDF) ubwo zabahaga ubwato bwa moteri mu kwezi kwa 12/ 2014.

Muri uwo muhango wabaye nyuma ya saa sita ku itariki ya 06/01/2015, abaturage bagaragaje ibyishimo bavuza impundu ndetse n’amashyi, bahamya ko izo nka bagabiwe, zigiye kugira icyo zongera mu mibereho yabo.

Inka icyenda bari bemerewe na RDF bazishyikiijwe.
Inka icyenda bari bemerewe na RDF bazishyikiijwe.

Mukamugema Seraphine, umwe mu bagabiwe inka, avuga ko iyo nka agabiwe izamufasha kuva mu bukene kandi n’ubuzima bwe n’umuryango we burusheho kuba bwiza kuko bazaba banywa amata.

Agira ati “Rwose nari naraheze mu bukene, sinagiraga agafumbire…izankura mu bukene, impe amata, impe agafumbire, ndetse wenda ishobora no kuzampa n’inzu kubera ko nari mfite inzu mbi. Nzashobora kuyiragira kubera ko nyibonye nyikennye.”

Kwitonda Jean Baptiste we agira ati “Mana yo mu ijuru amata ndayabonye! Iyi nka ikintu igiye kumpa: ngiye kuyorora neza, abana barye baryame, nzajye mbonaho agafumbire, amata avuyemo mpe umuturanyi, nawe ahe umwana, maze mbone n’iterambere ry’inzu yanjye, nyikore neza.”

Kwitonda Jean Baptiste avuga ko inka yagabiwe izamufasha gusana inzu ye.
Kwitonda Jean Baptiste avuga ko inka yagabiwe izamufasha gusana inzu ye.

Aba baturage bo ku kirwa cya Birwa ya mbere bagabiwe inka, basabwa kuzorora neza kugira ngo zizabageze ku iterambere rirambye bityo banaziturire bagenzi babo.

Gen Ruvusha Emmanuel, umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru, wari uhagarariye muri uwo muhango, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, wari wemereye abo baturage izo nka, yababwiye ko iterambere rya mbere ari ukugira ubuzima bwiza.

Gen Ruvusha ukuriye ingabo mu Majyaruguru yasabye abagabiwe inka kuzifata neza kugira ngo zizabageze ku iterambere.
Gen Ruvusha ukuriye ingabo mu Majyaruguru yasabye abagabiwe inka kuzifata neza kugira ngo zizabageze ku iterambere.

Agira ati “Nidufata aya matungo duhawe tukayakoresha neza, n’ubwo bwato tukabubyaza umusaruro, ntibube ubwo kwirirwa buhagaze hariya gusa bumenwa n’izuba, n’ubundi ya nyungu tuzabona, ubwo niko tuzagenda tuzamura amazu meza hariya.”

Izi nka nimuziteho kuko icya mbere zizakiza abana banyu bwaki. Icya kabiri ufite iryo tungo, wa murima wawe uteraga, ushyiramo ya fumbire umurima ukera. Umwana akanywa amata kandi na bya bishyimbo na bya bigori wahinze bikera. Abantu ni ko bagenda batera imbere.”

Abaturage bishimiye inka bagabiwe babyina.
Abaturage bishimiye inka bagabiwe babyina.

Yakomeje kandi asaba abo baturage gukomeza kubungabunga umutekano kuko ariwo shingiro ry’iterambere.

Abaturage bo ku kirwa cya Birwa ya mbere ni 423, bagizwe n’ingo 74. Izo nka icyenda bagabiwe zisanzeyo izindi 52 zitunzwe n’abandi baturage. Bakaba bahamya ko mu mwaka wa 2016 buri muryango utuye kuri icyo kirwa uzaba woroye inka.

Uretse kuba RDF yagabiye inka abo baturage, mu ntangirizo z’ukwezi kwa 12/2014 yabahaye ubwato bwa moteri, bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 40, kugira ngo bujye bubafasha mu ngendo zabo bakorera mu kiyaga cya Burera.

Ubu bwato bagabiwe na RDF bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 40.
Ubu bwato bagabiwe na RDF bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 40.

Ubwo bagabirwaga ubwo bwato abo baturage bavuze ko buzabafasha cyane ngo kuko ibyo bakenera byose babikura hakurya y’ikiyaga cya Burera banyuze mu mazi.

Ngo bari basanzwe bakoresha ubwato bw’ibiti bw’ingashya ngo kuburyo iyo mu kiyaga cya Burera hazagamo umuyaga mwinshi witwa Shegesha ingendo zahagararaga.

Iyo iwo muyaga wazaga abanyeshuri ntibabagabakigiye kwiga, abagiye guhaha cyangwa guhinga hakurya y’ikiyaga ntibabe bagitashye ndetse n’abarwayi kubageza ku kigo nderabuzima bikabagora.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ni byiza cyane kandi RDF nikomereze aho kuko kworza abantu ni ukubaha amahirwe yo guhindura ubuzima n’imibereho yabo

sandra yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

RDF ikorana ibakwe muri byose bikanyemeza,nta kwezi gushize bahaye ubwato abaturage bo muri kiriya kirwa babemerea kuboroza none barabirangije. mukomereze aho twiyubakire igihugu.

Cecile yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

Ni mahire kubona igihe gitoya gishize bemerewe izi nka none bakaba bazihawe,bazazibyaze umusaruro bace imirire mibi ndetse banagabire abandi nk’uko RDF ibagabiye umuco wo kugabirana ukwire hose.

Bwimbakazi yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

imvugo y’ingabo zacu ninyo ngiro, aba bazihawe bazazibyaze umusaruro maze bayunge batunganirwe

susa yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka