Bifuza ko agaciro k’imitungo ari ko kashingirwaho hagenwa ibyiciro by’ubudehe

Bamwe mu batuye akarere ka Huye basanga agaciro k’imitungo abantu bafite kagombye kuba ari ko gashingirwaho igihe bashyirwa mu byiciro by’ubudehe.

Abanyehuye batanze ibitekerezo ku ko ibyiciro by'ubudehe byazaba byifashe ubutaha
Abanyehuye batanze ibitekerezo ku ko ibyiciro by’ubudehe byazaba byifashe ubutaha

Iki gitekerezo gishingiye ku kuba hari abantu bagiye bagaragaza ko batishimiye ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo, kuko abenshi bavugaga ko babashyize mu by’abakire kandi no kubona ibyo kurya bitaborohera.

Vincent Habiyaremye w’umunyonzi agira ati “Birababaje mpera ku itariki ya mbere umwaka ugashira nkorera umuntu, ndya rimwe ku munsi, ariko tukaba mu cyiciro kimwe.”

Muri iki gihe hagiye kuvugurura ibyiciro by’ubudehe, hari abatuye i Huye bavuga ko kuba umuntu afite inzu cyangwa umurima bidahagije kugira ngo abe mu cyiciro cy’abifite, kuko hari igihe ataba afite icyo kuyiriramo, n’umurima afite ari mutoya, udahagije ngo umutunge.

Ni yo mpamvu hari abavuga ko agaciro k’ibyo umuntu afite ari ko gakwiye kugenderwaho.

Rugira wiga ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda agira ati “niba umuntu afite amatungo, harebwe agaciro kayo, cyangwa niba afite ubutaka hapimwe ubuso bwabwo hanyuma buhabwe agaciro. Naho kuvuga ngo umuntu afite aho aba n’aho ahinga ntibihagije kuko abantu badafite iby’agaciro kangana.”

Hari n’abatekereza ko abakorera imishahara n’abasora bo bakwiye gushyirwa mu byiciro na Leta hagendewe ku mafaranga babona buri kwezi cyangwa buri mwaka, hanyuma abasigaye bakaba ari bo bashyirwa mu byiciro n’inteko z’abaturage.

Augustin Nambajende ati “Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta izi imishahara yabo. Ayo makuru bayahuje n’ay’ikigega cy’ubwiteganyirize, babasha kubona uko bashyira ba bakozi mu byiciro.”

Abasora ngo imitungo yabo yamenyekana biturutse ku kigo cy’imisoro n’amahoro kuko kiba cyizi imitungo bafite, kandi hari n’amakuru yaturuka mu kigo cy’indangamutu.

Nambajende ati “ufatiye ku irangamuntu umenya amakuru ku mitungo umuntu afite. Ayo makuru yose uyahuje n’ayo muri minisiteri y’abakozi ba Leta ndetse n’ayo mu kigo cy’imisoro n’amahoro, ubasha kubona itandukaniro ry’abantu.”

Abasigaye batajya muri banki ngo ni bo abantu bakwicara bakareba uko babayeho, hanyuma bagashyirwa mu byiciro.

Abandi bavuga ko ibyiciro by’ubudehe byari bikwiye kwifashishwa mu kuvuza abantu no kubagenera ibindi bibafasha kwikura mu bukene, ariko ntibigenderweho mu kugenera inguzanyo abashaka kujya kwiga muri kaminuza.

Rugira ati “Niba gahunda ya Leta ari ukuzamura ireme ry’uburezi no kuzamura umubare w’abanyeshuri, nk’uko biri gukorwa mu ishami ry’uburezi ko abaryigamo bazahabwa inguzanyo batazishyura, reka binakorwe mu kwiga bisanzwe, hoye gushingirwa ku byiciro by’ubudehe.”

Naho ku bijyanye n’ukuntu amakuru yakwegeranywa mu ngo, hari abatekereza ko byakorwa n’abanyeshuri bo muri kaminuza, cyangwa abaharangije kimwe n’abandi batekerezwa ko babikora neza, ariko bakaba bari kumwe n’ingabo z’u Rwanda kuko ngo byagaragaye ko ari zo zivugisha ukuri.

Na none ariko ngo byaba byiza hatongeye kubaho guhindura amakuru yazanywe n’abayegeranyije nk’uko bivugwa na Mbonimpa wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami ry’ubukungu.

Agira ati “Kkirangiza amashuri yisumbuye iby’ibyiciro nabikozemo iwacu muri Burera. Twajyanaga n’ingabo mu ngo, amakuru tukayakusanya tukayashyira ku mpapuro, ariko ndibuka ko amakuru ashyirwa muri mudasobwa hakagaragazwa ibyiciro, byaje bitandukanye n’ibyo twazanye.”

Mbonimpa rero ashimangira ko ibyiciro bigaragaza uko igihugu gihagaze, bikaba bikwiye gutandukanywa na politike.

Ibi abivugira ko ngo imirenge yatangaje amakuru anyuranye n’ayo bari bakuye mu biturage kuko yo yabaga yashyizeho umubare ntarengwa w’abagomba kujya mu byiciro runaka, nyamara hari nk’aho washoboraga gusanga abakennye cyane ari nka 70%.

Anatekereza kandi ko ibyiciro by’ubudehe bigomba kugira ingingo zigenderwaho ku rwego rw’igihugu, atari kuri buri gace.

Ati “ntibavuge ko mu mudugudu runaka hagomba kubonekamo uri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri n’icya gatatu, kuko hari aho wasanga nta bakennye cyane bahari, uwitwa ko akennye akaba ari mu cyiciro cya gatatu.”

Hari n’urubyiruko rutekereza ko umuntu wese ufite imyaka 18 adakwiye kubarirwa mu cyiciro cy’ubudehe cy’ababyeyi.

Ibi ngo byanakuraho ikibazo cy’urubyiruko ruba rufite imbaraga zo gukora, rukaba rwabasha kwitangira amafaranga ya mituweri, ariko kubera ko ababyeyi babyaye abana benshi ntirubashe kugurira umuryango wose.

Naho ku bijyanye n’umubare w’ibyiciro by’ubudehe, hari abatekereza ko byakomeza kuba bine, abandi bakifuza ko byakwiyongera bikaba byagera no kuri birindwi.

Guhundura ibyiciro by’ubudehe abantu barimo byo, hari abatekereza ko byajya bikorwa buri mwaka, ariko hakaba n’abatekereza ko bitagira igihe kuko uyu munsi umuntu ashobora kuba ari umukire, mu minsi mikeya akaba yakennye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka