Bifuza abafatanyabikorwa babunganira kumenya ahari ibibazo mu mihigo

Akarere ka Gakenke kavuga ko kifuza ko abafatanyabikorwa bagafasha kugaragaza ibyuho mu mihigo kihaye, aho kwirebera izindi gahunda zabo gusa.

Ubuyobozi bw’aka karere bushinja bamwe mu bafatanyabikorwa bako kutagendera kuri gahunda z’imihigo, bigatuma inshingano bihaye batazuzuza nk’abafatanyabikorwa bigatuma imihigo iteswa nk’uko babyiyemeje.

Akarere ka Gakenke ntikishimira uburyo abafatanyabikorwa bako bakora ubuvugizi.
Akarere ka Gakenke ntikishimira uburyo abafatanyabikorwa bako bakora ubuvugizi.

Ubuyobozi bw’akarere bwabitangaje nyuma y’aho umwe mu mishanga witwa PRIMA ushyirwa mu bikorwa n’Urugaga Imbaraga, utujuje inshingano wari wihaye yo gukorera ubuvugizi abaturage.

Babitangarije mu biganiro akarere kagiranye n’abahagarariye uyu mushinga, bareba aho ubuvugizi butandukanye bakoreye abaturage bwageze, kuri uyu wa mbere tariki 14 Werurwe 2016.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Aime Francois Niyonsenga, avuga ko ibibazo PPIMA igaragaza ibyinshi biba bizwi n’akarere, bitarirengagijwe ahubwo bitarakozwe kubera ikibazo cy’amikoro adahagije kandi bidashobora guhita bikorwa.

Yagize ati “Mu mihigo y’akarere buriya tugenzuye nabuze umuhigo murimo guhuza, igipimo dufite nk’akarere turakorera ku mihigo, imihigo buri muturage wese, buri mufatanyabikorwa wese agizemo uruhare.

Uwakorera rero hirya y’imihigo y’akarere ntabwo yaba arimo kudufasha. Ibi mbwira PPIMA ndabibwira abafatanyabikorwa bose kugirango bagendere ku murongo dushaka w’akarere ugamije iterambere.”

Umukozi wa PPIMA muri aka karere, Byiringiro Anscerme, yavuze ko hari ibyo bakoreye ubuvugizi bigakemurwa birimo Imihanda, gusanwa no kwongera ibikoresho kuri bimwe mu bigo nderabuzima, kubaka ibyumba by’amashuri, amashanyarazi n’amazi.

Gusa ngo hari n’ibyo bakoreye ubuvugizi bikaba bitarakemuwe birimo, Amashanyarazi, imihanda n’ibiraro, amazi adahagije kuri bamwe, amashuri akeneye kuvugururwa hamwe naho abaturage bakeneye ay’imyuga.

Ibyagezweho n’ibitarangezwe byagaragajwe nibyo mu mirenge ya Gakenke, Gashenyi, Mugunga, Janja, Kamubuga, Coko, Rusasa, Muzo, Muyongwe na Karambo ikorerwamo n’uyu mushinga.

Abanyamabanga nshingabikorwa b’imirenge berekanye ko hari ibyagaragajwe ariko ugasanga byarakemuwe ahubwo bikaba bisigaranye abaturage banze kubahiriza gahunda za Leta.

Umushinga PPIMA mugihe wifuje kwongerera amasezerano ukaba wasabwe ko wakorera mu mirenge yose 19, kugira ngo abatuye Akarere ka Gakenke bose baje bagerwaho n’ibikorwa byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka