Bazajya bagura mituweri bakoresheje ibimina

Nyuma y’aho Akarere ka Ruhango kaje mu myanya ya nyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, kuri ubu bavuga ko bagiye kwifashisha ibimina mu gukangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Ikarita nshya y'ubwisungane mu kwivuza
Ikarita nshya y’ubwisungane mu kwivuza

Bavuga ko kugeza ubu imyaka yatangiye kwera ku buryo abaturage babasha kubona amafaranga yo gutanga mu bwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe imibereho myiza Kambayire Annonciata yavuze ko ibimina byo kwishyura ubwisungane mu kwivuza bizafasha Akarere kuza mu myanya ya mbere.

Yagize ati"Buri mudugudu ugomba kugira itsinda ryo gutanga amafaranga mu bimina bakazajya bagera igihe cyo kwishyura bararangije kwizigamira"

Ibi kandi byanagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose watangarije kigalitoday ko ibimina bifasha abaturage kuko baba barishyuye hakiri kare.

Abandi bavuga ko kuba imyaka yareze muri aka karere ku buryo bushimishije bizatuma batanga ayo mafaranga nk’uko Mbarubukeye Emmanuel uyobora umudugudu wa Nyamutarama mu Murenge wa Mbuye abivuga.

Ati"Mu minsi yashize habayeho ikibazo cy’amapfa bituma tutabasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza ariko ubu ibishyimbo byareze abaturage barimo kwitabira gutanga ubwisungane"

Ibi kandi abihurizaho n’ubuyobozi bw’Akarere bwizera ko umubare w’abatanga ubwisungane mu kwivuza uziyongera kuko babashije kweza imyaka nk’uko Kambayire abivuga.

Ati"Iyo ugeze mu bice by’amayaga usanga imyumbati yareze ku buryo abaturage usanga bayanitse,ibishyimbo n’amasaka nabyo byareze ku buryo nta gushidikanya abaturage bazatanga ubwisungane mu kwivuza kandi turabibakangurira "

Akarere ka Ruhango kaje ku mwanya wa 26 mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza, mu mwaka ushize, ariko bavuga ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka