Barishimira iterambere bagezeho babikesha inkunga batewe na Spark Microgrants

Ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, hasojwe icyiciro cya mbere cy’umushinga ‘Advancing Citizens Engagement - ACE’ wo gufasha abaturage kuzamura uruhare mu iterambere bafashijwemo na Spark Microgrants.

Ni umushinga watangiye muri 2021 ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’ Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Inzego z’Ibanze (LODA). Wari uteganyije kugera ku ngo 17,750 mu kubaka ubushobozi bw’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze no kugira ngo umuturage agire uruhare mu bimukorerwa, no mu kugira uruhare mu igenamigambi.

Bamwe mu baturage bari muri uyu mushinga bavuga ko bahoze mu bukene ariko kuri ubu ngo babashije kwiteza imbere, bagasaba ko n’abo bene ibikorwa nk’ibyo bitarageraho byabageraho.

Umwe muri bo yagize ati "njye ngeze hejuru kuko nari hasi, nari ntuye mu nzu y’amabati 10 none ubu mfite inzu y’amabati 60 kandi ifungishije metalike. Mbere nahingaga kuri are 20 none ubu ndahinga kuri hegitare n’igice. Icyo nasaba ni uko byagera no ku bandi kuko nkatwe ayo mafaranga baduhaye tumaze kwiteza imbere, rero n’abandi imishinga yaza yaberekeraho tutihariye kuko twe twamaze kugira ibyo tugeraho".

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko gahunda nk’iyi ifasha abaturage ituma biteza imbere kandi bizaba byiza bigeze kuri benshi.

Ati "byaje ari igisubizo kugira ngo mu gukomeza guharanira ko umuturage agira uruhare mu bimukorerwa ariko bigashingira ku byifuzo. Uyu mushinga watanze amahirwe abaturage bagira umwanya wo gutekereza imishinga y’iterambere imyinshi iragenda igana mu nyungu ku muntu ku giti cye ariko icyo tugezeho ubungubu ni ukugira ngo umushinga ube wagera kuri buri rugo rw’abatuye umudugudu kandi ni yo nzira turimo".

Camila Linneman, Umuyobozi mukuru ushinzwe porogaramu muri Spark yavuze ko uyu mushinga wageze kuri benshi kandi bazakomeza no kwagura ibikorwa byabo bafatanyije na Leta.

Camila Linneman
Camila Linneman

Ati "uyu mushinga wari ugamije ibintu bibiri; gushyira imbaraga no guha ubushobozi mu guhindura imibereho y’abaturage bo mu midugudu 249 no kubakira ubushobozi abayobozi b’inzego z’ibanze mu kugira uruhare mu bibakorerwa, ku bw’ibyo tugiye kwagura ibikorwa byacu , ubufatanye muri uyu mwaka, tugiye gutangiza ikindi cyiciro kizagera ku bantu bo mu midugudu 245, tuzakomeza gukorana hafi na Leta mu gukomeza kwagura ibikorwa byacu mu mishinga n’ibindi bigera ku baturage ndetse hari byinshi bizaza".

Iyi gahunda ikorera mu Turere tune two mu Ntara y’Amajyepfo n’Amajyarugu, ari two Huye, Gicumbi, Gakenke, na Burera, mu Mirenge 7, Utugari 38 n’Imidugudu 249 ku baturage 152,645 aho buri Mudugudu wahawe ibihumbi 8 by’amadolari, hose hatanzwe Miliyari hafi ebyiri z’amadolari.

Uyu mushinga wa Spark Microgrants kandi ukorera mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Malawi na Ghana.

Abitabiriye ibiganiro byo kurebera hamwe icyo umushinga wagezeho bafashe ifoto y'urwibutso
Abitabiriye ibiganiro byo kurebera hamwe icyo umushinga wagezeho bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka