Barifuza ko kuvugurura ibyiciro by’ubudehe byajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi barifuza ko ibyiciro by’ubudehe byakomeza kuba bine ahubwo bikajya bivugururwa nyuma y’imyaka itanu aho kuba itatu nk’uko byari bisanzwe kuko mu myaka itanu ari bwo umuntu yaba agize icyo ageraho bikaba ari bwo ashobora kuva mu cyiciro cyo hasi ajya mu cyo hejuru.

Abaturage basaba ko ubufasha butajya butangwa hakurikijwe ibyiciro by'ubudehe
Abaturage basaba ko ubufasha butajya butangwa hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minaloc, irimo gukusanywa ibitekerezo by’abaturage bizagenderwaho mu kuvugurura ibi byiciro bimaze hafi imyaka itatu bishyizweho. Icyakora bamwe mu batuye mu Karere ka Rusizi basanga imyaka itanu ari yo ihagije kugira ngo umuntu abe agize aho ava n’aho agera.

Ni byo uwitwa Nsengiyumva Vincent yasobanuye ati “Imyaka itanu ishize birashoboka ko umuntu yaba agize aho yivana n’aho ageze, hari ukuntu umuntu yaba yarahinze imyaka akayigurisha akiteza imbere bityo akaba yazamuka mu yindi ntera.”

Ikindi aba baturage basaba ni uko ubufasha buhabwa abatishoboye butazajya bugendera ku cyiciro cy’ubudehe umuntu arimo kubera ko hari ababirenganiramo, bakifuza ko abakene bashakirwa ubundi buryo bajya bafashwamo bitarinze kunyuzwa mu byiciro.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, we asaba abaturage kutarebera ibyiciro by’ubudehe mu ndorerwamo yo gufashwa gusa.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko abaturage batagomba kurebera ibyiciro by'ubudehe mu bufasha gusa
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko abaturage batagomba kurebera ibyiciro by’ubudehe mu bufasha gusa

Ati “Bagomba kumva ko ibyiciro by’ubudehe bidufasha nk’ubuyobozi mu bijyanye no gukora igenamigambi rifasha mu gushyira mu bikorwa imishinga izamura imibereho y’abaturage kuko ikigenderewe ni uko umuturage wese yabona amahirwe yo kuba yabona iby’ibanze byatuma akora akiteza imbere kuruta uko yahora ategeye amaboko Leta.”

Ibyiciro bine by’ubudehe byari bisanzweho, Leta y’u Rwanda yabishyizeho kugira ngo hakorwe igenamigambi nyaryo ,abatishoboye babashe gufashwa gutera intambwe.

Intego nyamukuru yari iy’uko hatagira n’umwe uguma munsi y’umurongo w’ubukene ndetse buri wese agaharanira kuva mu cyiciro cyo hasi ajya mu cyisumbuyeho.

Icyakora muri iyi myaka itatu bimaze, abaturage ntibahwemye kugaragaza ko hari ababishyizwemo batabigizemo uruhare ndetse bakavuga ko byagiye bibagiraho ingaruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka