Bari abashomeli ariko ubu batanga akazi

Umwuga w’ubugeni n’ubukorikori wakuye abagize Unique décor mu bushomeri. Nyuma yo kubura akazi bakoresheje umutwe wabo ubu bageze ku rwego rwo gutanga akazi.

Madamu Chantal MUKAMAZIMPAKA na mukuru we UWERA marie Claire bagize unique décor ngo ibyo bakora ntaho babyize gusa umwe azana igitekerezo undi akamwunganira, cyane ko ibintu by’imitako babikunda kuva cyera.

Intandaro y’ibyo byose rero ngo akaba ari umwalimu wabigishaga hanyuma rimwe arimo kwigisha aravuga ngo nta muntu utagira icyo ashobora gukora, ngo gusa ikibazo ni uko buri wese adafata umwanya ngo yicare hamwe yitekerezeho hanyuma arebe ikintu kiri muri we ashobora gukora kandi kikamugirira akamaro.

Kuva ubwo nibwo Chantal yicaye afata umwanya uhagije wo kwitekerezaho aza gusanga akunda imitako kandi yabasha no kuyikora, niko kubibwira Claire undi nawe aramwunganira nuko baratangira.

Mu gutangira kwabo babanje kwitinya maze ibyo bakoze bakabibika mu nzu ibindi bakabyihera abantu nk’impano ariko baza gutinyurwa n’imurikagurisha ryahuje ibihugu byo muri Afurika y’i burasirazuba mu mwaka wa 2010 ari nabwo bwa mbere ibintu bakoraga byagiye ku mugaragaro ndetse biza no gukundwa cyane.

Ubwo twaganiraga na unique décor bagize bati: “abantu baratunguwe kuko batumvaga ko ibyo bintu bikorerwa mu Rwanda, bagize ngo biva hanze nyamara bikorerwa hano iwacu kandi tukabikora twifashishije ibikoresho dusanzwe tubona hano iwacu, ibyo bigatuma babikunda cyane”.

Bimwe mu bihangano bya Unique Décor

Nyuma yaho baje kujya bwa mbere mu marushanwa yari yateguwe na Minicom aho begukanye umwanya wa mbere mu rwego rw’igihugu bagahabwa igikombe n’amafaranga ibihumbi Magana atatu y’u Rwanda.

Mu bikorwa byabo bakora harimo imitako, amavazi, decoration, bakaba bakora kandi n’indabo bifashishije imyeyo n’ibishishwa by’ibigori. Ibyo bikaba bimaze kubageza kuri byinshi kuko binjiza amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi 250 y’inyungu ku kwezi, baha akazi abatari bake kandi bakabasha kwibeshaho ndetse bakanabona icyo bakeneye badategereje ak’i muhana. Barakangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kutitinya no kureka impano zabo zikamenyekana kuko bizabagirira akamaro.

Bimwe mu bihangano bya Unique Décor

Ngo muri gahunda yabo barateganya kwagura ibikorwa byabo kandi ngo bakagira amasoko ahagije aho bazajya bagemura ibyo bakoze haba hanze cyangwa se imbere mu gihugu.

Anne Marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana ihe umugisha abo badamu kuko bakora ibintu byiza cyanee, njye nagiyeyo ngurayo imitako ariko kugeza ubu umuntu wese unsuye ambaza aho naguriye iyo mitako. bakora ibintu byiza cyane

fanny yanditse ku itariki ya: 14-10-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka