Barasaba amashanyarazi nabo kuko abandi yabagezeho
Abatuye umurenge wa Mukindo muri Gisagara baravuga ko kutagira amashanyarazi biri mu bidindiza iterambere ryabo bagasaba ko nabo bawegerezwa.
Umurenge wa Mukindo ni wo murenge wonyine wa’akarere ka Gisagara utaragerwamo n’amashanyarazi.

Abahatuye bavuga ko bawukeneye kuko babona kutawugira ari imbogamizi mu bikorwa bimwe na bimwe biganisha ku iterambere, no mu bijyanye no kwinezeza cyane cyane ku rubyiruko.
Aba baturage bavuga ko hari imirimo itandukanye bagakwiye kuba bakora babuzwa no kutagira umuriro ndetse n’iyo bafite bakora ikaba idindira kubera gukora amasaha make.
Jean Pierre Uwiringira ati “Nka njye ndi umucoma, ariko kubera kutagira amashanyarazi saa kumi n’ebyiri z’umugroba mba ntashye kandi ariyo masaha ahubwo abantu baba bashaka kuza mu kabari, turi benshi bafite ikibazo cy’amashanyarazi rwose nibadufashe atugereho.”
Urubyiruko rukorera mu isantere ya Mukindo ruvuga ko rwize imyuga itandukanye, ariko bitoroshye kubona icyo gukora kuko abagakwiye kuhazana ibikorwa babuzwa no kuba nta mashanyarazi ahari.
Umuyobozi w’akarere Leandre Karekezi, avuga ko iki kibazo kitirengagijwe n’akarere ko ahubwo aka karere kagombaga gushyirwamo ibikorwa remezo bahereye ku ntangiriro, kuko nta byari byarahigeze.
Avuga ko uyu murenge usigaye kugezwaho amashanyarazi nawo bawuzurukana, kuko gahunda yawo iri gutegurwa.
Uyu muyobozi asobanura ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imali uyu murenge nawo uzabona amashanyarazi bityo abawutuye bakaba basabwa kwihangana igihe gito.
Ati “Nibyo koko Mukindo niho hasigaye hataragera amashanyarazi, ariko hari gahunda yo kuwuhajyana hafatiwe ku muyoboro wamaze kugera muri Mugombwa, ni ibikorwa rero bizakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imali, twizera ko uzarangira bikozwe.”
Abatuye sentere ya Mukindo bavuga ko nibabona umuriro w’amashanyarazi n’ibikorwa by’amajyambere bizarushaho kwiyongera kandi ko urubyiruko rwirirwaga ruhagaze nta murimo rutazongera kubaho.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibayabahe rwose amashnyarazi maze iterambere rigerweho rwose, kuko ntitwifuza ica subiza amajyambere y’uRwanda inyuma.