Banze kujya mu gakiriro bavuga ko byabahombya
Abadodera imyanda muri Santere ya Congo-Nil mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro banze gukorera mu gakiriro bavuga ko byabahombya.
Mu gihe bamwe mu bakora indi myuga batangiye gukorera mu Gakiriro ka Rutsiro, abadozi bo bavuga ko kukajyamo byatuma babura abakiriya bityo bagahomba.

Babivuga bashingira ku kuba ako gakiriro kari kure ya santere kandi kudodera muri santere ngo bikaba ari byo biborohereza kubona abakiriya.
Nyabyenda Elisafani, umwe badozi bakorera muri Santere ya Congo-Nil muri koperative Ganumwuga akaba na Perezida wayo, agira ati "Abakiriya tubadodera baje kugura imyenda hano mu mangazini, ubwo rero kujya mu gakiriro aho na we uziko gutega ari 500, ntabwo umukirirya yatega urumva ko twahomba."
Naho Nyiranshimiyimana Emelita w’imyaka 35, na we udodera i Congo-Nil, ati "Kujya mu gakiriro byanyivunira rwose kuko ari kure. Ikindi kandi abakiriya ntabwo badusangayo.”

Umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Iterambere ry’Umurimo, Ndayishimiye Melane, avuga ko bahora bakorana inama n’aba badozi babumvisha akamaro ko kujya mu gakiriro ariko ngo kubera ko kwigisha ari uguhozaho akavuga ko wenda bazagera aho bakabyumva.
Agira ati "Bagaragaza imbogamizi zirimo kuba ari kure ndetse n’amazu bakodesheje ariko kwigisha ni uguhozaho tuzakomeza kubegera kandi twagiye tubaha n’ingero z’udukiro tutari ku muhanda kandi hakoreramo abantu."

Ndayishimiye akomeza agira inama aba badozi ko inyungu yo kujya mu gakiriro ari uko igihe habonetse isoko buri wese aribonaho mu gihe iyo ribonetse buri wese akora ukwe iryo soko ritsindirwa n’umwe.
Agakiriro ka Rutsiro kamaze umwaka kuzuye kubatswe mu byiciro bitatu bigomba gukorerwamo birimo abakora ubukorikori, ababaza n’abasudira ndetse n’abadoda imyenda n’imshini zisanzwe . Uretse abadozi ibindi byiciro bigakoreramo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|