Banki ya Kigali yamuritse ‘BK Open API’, urubuga ruje gushyigikira abahanga udushya mu ikoranabuhanga

Mu nama y’Ikoranabuhanga mu by’Imari (Inclusive FinTech Forum) Banki ya Kigali yamuritse ku mugaragaro urubuga rwa ‘BK Open API’, rugenewe abakora porogaramu zifasha ibigo mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu by’imari guhuza serivisi zabyo n’iz’iyi banki.

Mu kiganiro cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga na Serivisi z’Abakiliya Desire Rumanyika, bagaragaje uburyo ubufatanye hagati ya banki n’abahanga udushya mu ikoranabuhanga (innovators) burimo guhindura ejo hazaza ha serivisi z’imari.

Dr. Diane Karusisi yavuze ko kugira ngo Banki ya Kigali igire igitekerezo cyo gushyiraho urubuga rwa BK Open API ari ukurema uburyo abahanga udushya babona urubuga rwo kugira uruhare mu gushaka ibisubizo bijyanye n’igihe kandi bigera kuri buri wese.

Yagize ati: “Nka Banki, tuzi ko tudashobora guhanga ibisubizo bigera ku bantu bose. Icyo turi gukora ahubwo ni ugushyiraho urubuga binyuze mu gushyiraho ibikorwa remezo kugira ngo abahanga udushya babashe kubihuza na sisiteme zabo kandi bibafashe no kubakireho ibisubizo bishya.”

Muri iki kiganiro hagaragajwe ko Amabanki akwiye gushyiraho ibikorwa remezo byizewe mu kubungabunga mutekano w’amafaranga y’abakiliya, mu gihe abahanga mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga bazana umuvuduko mu bikwiye gukorwa n’ibisubizo byihariye.

Dr Karusisi yakomeje agira ati: "Iyo ibikorwa remezo bya Banki bibasha kugerwaho, binyuze mu rubuga nka API, bituma byoroha kubaka urwego rw’imari rufite benshi baruhurijeho, aho amabanki n’abahanga udushya mu ikoranabuhanga bakorera hamwe mu guteza imbere serivisi z’imari."

Uru rubuga rwa Banki ya kigali ’BK Open API’ rugamije kuba nk’ikiraro gihuza banki n’izindi mbuga (third-party platforms), ku buryo sisiteme zitandukanye zishobora guhererekanya amakuru na serivisi z’imari mu buryo bwizewe kandi butekanye.

Binyuze muri ’BK Open API’, abahanga mu gukora porogaramu (developers), ibigo by’ikoranabuhanga mu by’imari ndetse n’iby’ubucuruzi butandukanye bashobora gushyira serivisi za Banki mu buryo butaziguye binyuze mu mbuga zitandukanye bisanzwe bikoresha.

Gushyiraho uru rubuga ni intambwe igana ku kubaka urusobe rw’imikorere ya serivisi z’imari ruhujwe neza kurushaho, aho udushya no kujyana n’ibigezweho bishobora gukomeza gutezwa imbere mu rwego rwose rw’imari ntawe uhejwe.

Banki ya Kigali yashyizeho urubuga rwa ’BK Open API’ igamije kubaka ibikorwaremezo by’imari (financial infrastructure) abahanga mu guhanga udushya bashobora guhuza n’ibyo bakora, bigafasha ibigo by’ikoranabuhanga mu by’imari, abakora porogaramu za mudasobwa (developers), n’ibigo by’ubucuruzi gushyira serivisi z’imari za banki mu mbuga cyangwa porogaramu basanzwe bakoresha.

Iyo sisitemu za banki zibasha kugerwaho binyuze mu mbuga nka ’BK Open API’ kandi zifite umutekano, bituma haboneka amahirwe yo guteza imbere serivisi nshya n’uburyo bushya bwo kugeza serivisi z’imari ku bigo n’abantu ku giti cyabo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka