Banki ya Kigali n’umuryango ‘Ndineza’ bagiye gufasha abagore ba Kamonyi na Muhanga kwiteza imbere

Nk’uko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka kuri za miliyoni z’abantu hirya no hino ku Isi, n’abagore bo mu Rwanda bagezweho n’izo ngaruka ku buryo bukomeye. Bamwe mu bagore bari mu buhinzi, no mu bindi bikorwa byarahombye cyane ku buryo bageze aho bakenera guhabwa inkunga y’amikoro, kugira ngo bongere bashobore gukora.

Banki ya Kigali yatangije ubufatanye n'umuryango Ndineza, washinzwe n'umuririmbyi Aline Gahongayire, mu rwego rwo gutera inkunga abagore bo mu cyaro
Banki ya Kigali yatangije ubufatanye n’umuryango Ndineza, washinzwe n’umuririmbyi Aline Gahongayire, mu rwego rwo gutera inkunga abagore bo mu cyaro

Mu rwego rwo gufasha bamwe mu bagore bo mu cyaro mu Turere twa Muhanga na Kamonyi, Banki ya Kigali (BK) n’Umuryango ‘Ndineza’ basinyanye amasezerano y’ubufatanye azamara amezi atandatu (6). Muri ubwo bufatanye, hakazabaho guhugura abo bagore mu bijyanye no kwihangira imirimo, kuzigama, kumenya uko basaba inguzanyo ntoya, ndetse n’uburyo bwo gukurikirana umushinga mu buryo bwanditse.

‘Ndineza’ ni Umuryango wa Gikirisitu utegamiye kuri Leta, ukaba warashinzwe n’Umuhanzi Aline Gahongayire mu 2016. Ni umuryango ugamije gufasha abantu bafite ubumuga, abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abandi bantu bafite ibibazo bitandukanye.

Ayo mahugurwa ajyanye no kwihangira imirimo yagenewe abagore bafite amikoro make mu cyaro , yatangiye tariki 22 Ugushyingo 2021, yitabirwa n’abagore bagera ku 100 mu Karere ka Kamonyi, ariko ngo amahugurwa nk’ayo azakomereza mu Karere ka Muhanga mu cyumweru gitaha.

Gahongayire yasobanuye icyo abo bagore bazigira muri ayo mahugurwa, agira ati “Ubumenyi bwa ngombwa bazahakura, ni ibijyanye no kumenya gusaba inguzanyo ntoya zidasaba ingwate, no kubigisha uko bacunga inyungu babona kugira ngo bashobore kwishyura izo nguzanyo. Ntituzabaha ibitekerezo by’imishinga bakora, ahubwo intego yacu ni ukubafasha guteza imbere imishinga yabo”.

Ati “Tuzabasaba ko buri wese atanga igitekerezo cy’umushinga afite. Nyuma y’amahugurwa y’iminsi itanu, ibyo bitekerezo by’imishinga bazaba batanze, bizasuzumwa n’inzobere mu by’imishinga nyuma bahabwe inkunga hakurikijwe ibyo bagiye gukora. Ni abagore 100, ubwo bazatanga ibitekerezo cyangwa imishinga 100, ariko bashobora no gukorera muri za Koperative ” .

Gahongayire avuga ko abo bagore bazahugurwa n’abahanga mu by’amategeko, abahanga mu by’amabanki ndetse n’inzobere mu bijyanye n’ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Banki ya Kigali itera inkunga n’imishinga iba yarashyizweho na Leta igamije kuzamura abagore bo mu cyaro. Ubuhinzi ni imwe mu nkingi z’ubukungu bw’u Rwanda, kandi abagore babugiramo uruhare rukomeye mu buhinzi cyane cyane mu bice by’icyaro.

Mu rwego rwo kugera ku iterambere ryisumbuyeho, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko abagore bari mu buhinzi bagombye gushyirwa mu mutima w’impinduka zigamije iterambere.

Gahuza Benjamin, uhagarariye BK ishami rya Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, yagize ati “Turimo gukorana na ‘Ndineza Organization’ mu gutanga inkunga n’amahugurwa ku bagore bo mu turere twa Kamonyi na Muhanga. Tuzabaha ubumenyi mu bijyanye n’imari, ku buryo bazashobora gucunga imishinga yabo iciriritse”.

Gahuza Benjamin uyobora Ishami rya Banki ya Kigali rikorera ku Ruyenzi yasabye abo bagore guhaguruka bagakora bakiteza imbere
Gahuza Benjamin uyobora Ishami rya Banki ya Kigali rikorera ku Ruyenzi yasabye abo bagore guhaguruka bagakora bakiteza imbere

Gahuza avuga ko Banki ya Kigali yiyemeje gutanga inkunga ingana na Miliyoni 46 z’amafaranga y’u Rwanda, hagamijwe guhugura abagore bagera kuri 200 bo mu Turere twa Kamonyi na Muhanga.

Abagore n’abakobwa bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’aho batuye ndetse no mu iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu byabo. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ku rwego rw’Isi, abagore bari mu buhinzi bagera kuri 40% mu gihe abagore bari mu buhinzi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ari na ho u Rwanda ruherereye, bagera kuri 60%.

Mukamana Theresia, umwe muri abo bagore bari mu mahugurwa mu Karere ka Kamonyi yagize ati “Ndi umuhinzi uhinga ku buso buto, ndizeye ko hari ibijyanye n’imari nzungukira muri aya mahugurwa, cyane cyane ibijyanye no gusaba inguzanyo ntoya no kuyibona mu buryo bworoshye. Nizeye ko nimara kubona ubwo bumenyi, nzongera ngatangira ‘business’ yanjye yari yarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19. Nababajwe n’ukuntu ubucuruzi nakoraga bwo kujyana imyumbati ku isoko bwahagaze kubera gahunda ya ‘Guma mu rugo’. Ndateganya gufungura iduka ritoya ricuruza ibituruka ku musaruro w’ubuhinzi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka