Banki y’Isi yongeye guha u Rwanda miliyoni 70 USD yo gukomeza kugabanya ubukene
Kuri uyu wa gatatu tariki 19/3/2014 u Rwanda rwashyikirijwe amadolari y’Amerika miliyoni 70 yatanzwe na Banki y’isi, agenewe gukomeza kugabanya ikigero cy’ubukene bukabije mu Rwanda ku buryo buzaba bwacitse burundu mu mwaka wa 2018.
Banki y’Isi ivuga ko yishimiye uburyo u Rwanda rukomeje kugabanya ubukene mu baturage, ikaba yizeza ko izakomeza gutanga inkunga yiyongera kuri miliyoni 70 z’amadolari arimo 46 y’inguzanyo na 24 y’impano, yose yatanzwe kuwa 19/03/2014.

Carolyn Turk uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda yagize ati “Twishimiye ko ikigero cy’ubukene kigenda kigabanuka, nk’uko abagenerwabikorwa ubwabo babyemeza. Ubu inyigo zitandukanye zerekana ko ikibazo cy’imirire y’abana kirimo gucyemuka, abana benshi bitabira ishuri, impfu z’abana n’ababyeyi zaragabanutse n’ibindi byinshi bigenda bijya mu buryo. Ibi biratuma tuzakomeza gushyigikira iyi gahunda.”
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko muri gahunda mbaturabukungu ya mbere, EDPRS1, yatangiye mu mwaka wa 2008, abagera kuri 12% by’Abaturarwanda bose bavuye munsi y’umurongo w’ubukene bukabije; ikemeza ko nta mukene nyakujya uzaba akigaragara mu Rwanda mu mwaka wa 2018.
Inkunga n’inguzanyo byatanzwe na Banki y’isi yavuye mu kigega mpuzamahanga cy’iterambere IDA, ngo izashoboza inzego za Leta guhangana n’ibiza hamwe no kongera umubare w’abahemberwa imirimo bakora muri gahunda y’Umurenge VUP n’ubudehe, nk’uko byatangajwe na minisitiri Gatete Claver ushinzwe Imari n’Igenamigambi mu Rwanda. Ministiri w’imari n’igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete, yavuze ko abafashwa cyangwa abakora imirimo bahemberwa yo guteza imbere igihugu, ari abafite ubukene bukabije.
Mu gushyira umukono ku masezerano u Rwanda rwagiranye na Banki y’isi, Ambasaderi Gatete yashimye inkunga iyi Banki y’Isi igenera u Rwanda mu bijyanye no kongera ingufu z’amashanyarazi no kuzikwirakwiza, kunganira ubuhinzi, gutuza abaturage mu midugudu, hamwe no kwigisha cyane cyane imyuga n’ubumenyingiro.
Kuva aho u Rwanda rutangiriye gahunda mbaturabukungu yiswe EDPRS, Banki y’Isi yagiye iyunganira itanga inkunga n’inguzanyo bisaga miliyoni 140 z’amadolari yaje akubiye mu byiciro bitatu, aho mu cya mbere hatanzwe miliyoni 20, mu cya kabiri hagatangwa miliyoni 50, naho mu cya gatatu hakaba haratanzwe miliyoni 70.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|