Banki y’Isi yishimiye imikoreshereze y’inkunga yahaye u Rwanda
Intumwa za Banki y’Isi zikomeje kugirira uruzinduko hirya no hino mu Rwanda, zisura bimwe mu bikorwa remezo iyo Banki yateyemo inkunga u Rwanda, aho izo ntumwa zishimira uburyo ibyo bikorwa remezo biri kwifashishwa mu kuzamura uburezi mu Rwanda.
Ubwo Mr. Keith Hansen uhagarariye Banki y’Isi mu bihugu binyuranye birimo u Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda, aherekejwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, basuraga Urwunge rw’Amashuri ya Kiruri mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, uwo muyobozi yishimiye uburyo inyubako zubatswe ku bufatanye na Banki y’Isi zifashwe neza kandi ziri gufasha uburezi.
Ni uruzinduko yatangiye tariki 22 Ugushyingo 2021, aho rugamije kugenzura, niba koko ibikorwa remezo Banki y’Isi iteramo inkunga u Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rulindo aho urwo ruzinduko rwatangiriye hari impinduka biri gutanga mu burezi bw’u Rwanda.
Asura iryo shuri, yatambagijwe ikigo, areba uburyo abana bagaburirwa ku ishuri n’uburyo aho bafatira amafunguro hameze (School Feeding), atambagizwa ibyumba by’ikoranabuhanga (Smart Clasrooms) n’icyumba cy’abakobwa (Girls room), yishimira uburyo ibyumba by’amashuri n’ubwiherero byubatswe ku nkunga ya Banki y’isi byubatswe neza n’uburyo byitaweho.
Yishimiye na none uburyo ibyo bikorwa remezo bikomeje kwifashishwa mu myigire myiza y’abana, ashima n’umusaruro biri gutanga mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda by’umwihariko mu iterambere ry’uburezi, birimo gufasha abana kwiga badakoze ingendo ndende, kandi bakiga neza badacucitse.
Ni ibikorwa byubatswe binyuze mu mushinga wiswe Rwanda Quality Basic Education for Human Capital Development (RQBE), umushinga ufashwa na Banki y’isi.
Uwo mushinga w’iterambere wiswe RQBE ukaba ufite intego yo kuzamurira ubumenyi umwarimu, abanyeshuri no guteza imbere ireme ry’uburezi mu burezi bw’ibanze, aho binyuze muri uwo mushinga (RQBE), hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri 11,004 hagamijwe korohereza abana bajyaga bakora ingendo ndende bajya ku ishuri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|